RURA
Kigali

Ibihano byari byarafatiwe Paul Pogba byarangiye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/03/2025 11:28
0


Ibihano byari byarafatiwe umufaransa, Paul Pogba byo kumara amezi 18 adakandagira mu kibuga byarangiye. Ni ibihano yari yahawe nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka "testosterone".



Mu ntangiriro za  2024 nibwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yafatiwe ibi bihano. 

Byari Nyuma y’umukino Juventus yatsinzemo Udinese 3-0 muri Nzeri 2023 ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (NADO), cyatoranyije bamwe mu bakinnyi ba Juventus, kugira ngo bapimwe hagamijwe kureba ko bakoresha ibiyobyabwenge, hagaragaramo na Pogba utari wakinnye uwo mukino.

Testosterone ni imisemburo isanzwe ya kigabo ariko ishobora kongerwa hifashishijwe imiti. Bikorwa kenshi ku bakinnyi kugira ngo biyongerere imbaraga. Usibye guhagarikwa imyaka ine, iyo abihamijwe n’amategeko bishobora no kumuviramo kudasubira mu mukino burundu.

Ibisubizo by’icyo gihe byagaragaje ko Pogba yakoreshaga yo miti, ahita ahagarikwa ariko ahabwa iminsi itatu yo gutanga ibindi bipimo hagasuzumwa neza koko niba ari byo.

Nyuma yo guhabwa iyo minsi yarabitanze ariko ntibyagira icyo bitanga, ahubwo ikipe ihita imuhagarika gusa we n’umunyamategeko we batangira ibikorwa byo kugaragaza ko arengana.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 wari wahanwe kumara imyaka ine adakandagira mu kibuga yajuririye icyemezo cyamufatiwe mu Rukiko rwa Siporo (CAS) none kuri ubu nk'uko ibinyamakuru bitandukanye byo ku Mugabane w'u Burayi bibitangaza, ibi bihano byagabinyijwe bigirwa amezi 18. 

Ibi bihano by'amezi 18 byarangiye kuri uyu wa Kabiri aho kuri Paul Pogba yemerewe gukina mu irushanwa iryo ariryo ryose.

Uyu mukinnyi kuri ubu nta kipe afite nyuma yuko yatandukanye na Juventus baseshe amasezerano. Kuri ubu hari amakipe bivugwa ko ashobora kwerekezamo arimo Olympique de Marseille ndetse byitezwe ko azasubira mu ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa mu minsi iri imbere.

Ibihano byari byarafatiwe Paul Pogba byarangiye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND