RURA
Kigali

The Ben na Uwicyeza Pamella bahishuye igitsina cy'umwana bagiye kwibaruka

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:9/03/2025 15:10
0


Mu ijoro ryo ku wa 8-9 Werurwe 2025, The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamella, bari mu gitaramo gikomeye cyo kumurika album 25 Shades ya Bwiza ku Mugabane w’u Burayi. Iki gitaramo cyabaye umwanya w’ibyishimo n’ibitangaza, kuko ariho aba bombi batangarije bwa mbere igitsina cy’imfura yabo.



Ni impano y’imyenda y’abana yahawe aba bombi n’abafana babo yatangije byose. Uyu mwanya wabaye uw’amarangamutima menshi, bituma Ally Soudy na Lucky Nzeyimana bayoboye iki gitaramo basaba The Ben na Pamella guhishurira abakunzi babo igitsina cy’umwana wabo.


Mu mwuka w’urukundo n’ibyishimo, The Ben yifashishije indirimbo ye nshya True Love, ayiririmbira umugore we ari na ko amufata mu biganza, agaragaza urukundo rudasanzwe amufitiye. Uwicyeza Pamella, wari ufite intege nke kubera ibyishimo, yageze aho asaba kuva ku rubyiniro, asiga umugabo we aririmbana n’abafana.


Ubwo indirimbo yari igeze ku musozo, The Ben yahaye abakunzi be inkuru nziza ati:“Tugiye kwibaruka umukobwa, kandi izina rye rizaba rifite aho rihuriye n’ibi bihugu, kubera igihango gikomeye tugirana namwe.”

Iyi nkuru yahise ishimisha abantu benshi, haba abari muri iki gitaramo n’abakunzi babo bari hirya no hino ku Isi.

The Ben na Uwicyeza Pamella bakomeje urugendo rwabo ku Mugabane w’u Burayi, aho uyu muhanzi afite ibitaramo bitandukanye ateganya kuhakorera. Amakuru atugeraho kandi ahamya ko Pamella ashobora kuzahibarukira imfura yabo.

Iyi nkuru y’urukundo rwabo ikomeje kuba intangarugero, ndetse benshi bakaba biteguye kubona umuryango mushya wa The Ben waguka.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND