Bimwe mu bintu bigaragazwa n’abashakashatsi mu byimitekerereze bagaragaza umuntu witakarije ikizer yakora kugirang yongere yigirire ikizere
Kwiyizera ni ikintu cy'ingenzi mu
buzima bwa muntu. Iyo umuntu yiyizera, abasha kugera ku ntego ze, gukora neza
mu kazi, no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bitandukanye. Ariko, hari igihe
umuntu ashobora gukuraho kwiyizera bitewe n’impamvu zitandukanye, nko guhura
n’ibigeragezo bikomeye, guhindura imiterere itandukanye n’iyo yabagamo mu buzima,
cyangwa gutakaza icyizere mu bushobozi bwe. Ibi bintu bigira ingaruka mbi ku
buzima bw’umuntu. Ariko, ni byiza kumenya ko ikizere gishobora kongera
kuboneka, binyuze mu ngamba zifatika zishingiye ku ntekerezo za muntu.
Bimwe mu byo umuntu yakora ngo
yigarurire ikizere:
1. Guhindura imitekerereze
Ab’impuguke mu mutekerereze bavuga
ko uburyo umuntu atekereza bushobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwe.
Uburyo bwo kwiyakira ni kimwe mu by'ingenzi mu rugendo rwo kugarura ikizere.
Guhindura imitekerereze no kwiyemeza kubana n’ibitekerezo byiza ni intambwe ya
mbere.
Ubushakashatsi bwa Albert Ellis, umushakashatsi mu by'imitekerereze, bugaragaza ko gukuraho ibitekerezo bibi bihora bituma umuntu yibaza ko nta kintu cyiza ashoboye gukora ari byiza. Ni ngombwa kwiga kureba ibintu mu buryo butandukanye, kureba ibihe byiza umuntu yagize no kwibanda ku byagezweho, aho kureba gusa ibibazo n’imvururu.
2. Kwishyiriraho intego zishoboka
Umuntu utekereza ko atagerageza
cyangwa atagera ku ntego ze agira ikibazo gikomeye cyo kuba yakongera kugira
ikizere. Gushyiraho intego ntoya, zigamije kwiyubaka no kugera ku ntego nyinshi
mu buryo bworoshye, ni kimwe mu bintu byagaragajwe n’impugke nka kimwe mu buryo
bwo kugarura ikizere. Intego zishobora kuba nko gukora imyitozo ngororamubiri
buri munsi cyangwa kwiga ibintu bishya byafasha mu kazi.
3. Kwigirira icyizere ku mntu:
Kwizera umuntu ni kimwe mu bigize
iterambere mu buzima bwa muntu. Abantu benshi bashobora kugarura icyizere mu
buryo bwo guhindura uburyo bw’imyitwarire yabo. Uko umuntu yitwara ku bandi,
gukorana neza n’abandi, ndetse no kwirinda gukora ibintu bibangamira umubano,
birushaho kugarura icyizere mu gihe umuntu agerageza gukoresha imbaraga ze
neza. Ubushakashatsi bwa Carl Rogers, bwagaragaje ko umuntu agomba kwiyakira
uko ari, mu buryo bwihariye no gushyiriraho indangagaciro ku byo akora mu
buzima bwe.
4. Kugira inshuti
Kwiyizera kutagaruka wenyine ni ikibazo cy’ibanze abantu benshi bahura na cyo. Kugira abantu bagufasha, bakugira inama no kukuba hafi, birafasha cyane mu rugendo rwo kugarura icyizere. Nk’uko Dr. Martin Seligman abivuga mu nyigisho ze za "positive psychology”, kuba umuntu afite abantu babana nawe mu bihe byiza no mu bibazo, bifasha umuntu kumva ko atari wenyine kandi ko hari ikizere mu buzima.
5. Kwiga kuvugurura uburyo bwo
gukemura ibibazo:
Uburyo bwo guhangana n’ibibazo butanga amahirwe yo kwiyubaka no kongera kugira icyizere. Iyo umuntu agize uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo, bigenda byongera kumutera ibyishimo no kumufasha gutera imbere. Impuguke mu mitekerereze, Richard Lazarus avuga ko guhangana n’ingaruka z’ibibazo mu buryo bwiza ari urufunguzo rwo kugarura umutuzo no kongera kwizera.
6. Kwiyitaho
Gukora imyitozo
ngororamubiri, kumva umuziki utera ibyishimo, no kuganira n’inshuti bizatuma
umuntu yongera guhumuriza umutima no kongera kwigirira icyizere.
Kwiyizera ni urugendo rutoroshye, ariko ntibivuze ko bidashoboka. Buri muntu afite ubushobozi bwo kugarura icyizere mu buzima bwe, ahereye ku bitekerezo no ku ngamba zifatika yafashe. Kwiyakira, gushyiriraho intego, gufashwa n’abandi, no guhangana n’ibibazo bizatuma umuntu yongera kugira icyizere kandi agire ubuzima bufite intego nk'uko bitangazwa na apa.org.
TANGA IGITECYEREZO