RURA
Kigali

Naramubabariye cyereka niba mushaka ko tuzifotozanya - Bull Dogg kuri The Ben nyuma y'imyaka 5 bakozanyaho- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2025 17:19
0


Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertrand wamamaye nka Bull Dogg mu bihangano binyuranye, yavuze bwa mbere ku mubano we na Mugisha Benjamin [The Ben], ni nyuma y'imyaka isaga itanu bakoranye indirimbo bise ‘Rotate’ itarigeze isohoka kubera umushinga w’indirimbo na Diamond witambitsemo.



Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bull Dogg yavuze ko iriya ndirimbo ye na The Ben, bayikoze muri Gashyantare 2020, mbere y'uko The Ben atangira umushinga w'indirimbo 'Why' na Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania, yaje gusohoka, ku wa 4 Mutarama 2022. 

Ashingiye ku gihe indirimbo zombi zari gusohokera, iye n’iya The Ben yakabaye yaragiye hanze mbere y'iya Diamond, Bull Dogg yavuze ko iyi ndirimbo yari yakozwe mu buryo bw'amajwi (Audio) na Producer Hollybeat uri mu gihugu cya Canada muri iki gihe, ni mu gihe amashusho yakozwe na Bagenzi Bernard. 

Avuga ko ari umushinga wari urangiye ku buryo icyari gisigaye kwari ukujya hanze. Uyu muhanzi yasobanuye ko nyuma y'uko iyi ndirimbo itagiye hanze, The Ben yamusabye imbabazi binyuze mu butumwa bwa Telefoni ndetse no kuvugana kuri telefoni, kandi yamuhaye imbabazi.

The Ben aherutse kubwira itangazamakuru, ko nk’umwana w’umuntu yagerageje inzira zose zishoboka asaba imbabazi Bull Dogg, kandi amwizeyeho ubushishozi.

Ati “Jyewe nk'umuntu nakoze iby'umuntu yakora. Nahamagaye Bull Dogg inshuro nyinshi. Ubwo mperuka ni tariki 14 Ukuboza 2024 nsaba imbabazi Bull Dogg, ubwo ni indi nshuro kuko nari narazimusabye mbere."

The Ben yavuze ko ari we wasabye Bull Dogg ko indirimbo bakoranye itasohoka, bitewe n’uko yiteguraga gusohora ‘Why’ yakoranye na Diamond.

Arakomeza ati “Bull Dogg yifuzaga ko tuyisohora mu gihe twari tugiye gusohora 'Why' (yakoranye na Diamond) nsa nk'umugira inama, ndamubwira nti Bull Dogg nidusohora indirimbo igasohokana na 'Why' iraza kuzimirira muri 'Why' kuko abantu bari bayiteze cyane."

Bull Dogg yemeje ko yaganiriye na The Ben mu Ukuboza 2024 bitsa cyane ku mpamvu iyi ndirimbo itigeze isohoka. Ati "Navuganye nawe ku mpamvu iyi ndirimbo itasohotse ambwira ko bishobotse twakora indi ndirimbo ambwira ko nyine aciye bugufi asabye imbabazi.”

Ati “Umbabarire ntakundi byari kugenda, ibyabaye byarabaye. Reka tubyihorere. Nonese nabigenza nte, niko byagenze. Niba bitarashobotse, naramubabariye kandi ntakundi nabigenza. Nonese namubabariye ubundi namutwara iki?'

Arakomeza ati "Ni umuhanzi Mukuru, ni umuhanzi w'umusitari. Ni umukire, nta hantu nahurira nawe mu bushobozi cyangwa no mu kumurwanya, si namurwanya. N'abantu bumva ko hari ikindi kintu kiri hagati yanjye nawe. Ntacyo."

Bull Dogg yavuze ko kuba indirimbo ye na The Ben itaragiye hanze, ntibyamubujije gukomeza gusohora imiziki kandi 'n'indi izakomeza gusohoka'. Yavuze ko yahaye imbabazi The Ben kuko n'ubundi ntiyari gutanga ikirego.

Yasobanuye ko kuba kuba buri gihe The Ben yumvikana mu itangazamakuru amusaba imbabazi, bitavuze ko atamuhaye imbabazi, cyereka niba abafana bakeneye ifoto bari kumwe kugirango bazemere ko yamuhaye imbabazi.

Ati "Nakubajije kumubarira ni ukugenda gute? Ni ukugenda tukifotozanya nicyo bashaka se kugirango bazabone ko namubabariye. Ubwo nanjye ubwo naboneka akambwira ati duhagarare twifotoze abantu tubereke ko twiyunze, nzaboneka niba ikibazo ari njyewe kugirango bigaragare ko imbabazi zatanzwe."

Uyu muraperi yavuze ko yemeranya n'umutima we ko yahaye imbabazi The Ben, kandi ko ikibazo bari bafitanye cyarangiye. Ati "Naramubabariye. Amahitamo ye, ni amahitamo ye."

Ku wa Mbere w'iki Cyumweru, The Ben yabwiye itangazamakuru ko yiteguye gukora igishoboka cyose kugirango azahure umubano we na Bull Dogg birimo no kwishyura indi ndirimbo bakorana.

Ati “Namubwiye ko niteguye gukora kintu cyose cyatuma njye nawe twongera kuzana ubuvandimwe bwacu, arambwira ati agiye kubitekerezaho. Niteguye kubikora. Kuko njye nita ku kintu cyampuza n'umuntu kurusha icyantandukanya nawe. Nditeguye ijana ku ijana."

Bull Dogg yavuze ko nta kibazo afite mu gihe cyose The Ben yashaka ko bakorana indirimbo kuko 'ntacyo byaba bintwaye'.  Yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu 2020, bityo kuba itarasohotse mu myaka itanu ishize 'mbifata nk'igihombo'.

Bull Dogg yavuze ko ntacyo umutima we umushinja mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, kuko yakoze ibyo yasabwaga. Yavuze ko ari nawe wasabye The Ben ko bakorana indirimbo.

Bull Dogg yarinangiye?

Ku wa 1 Mutarama 2025, The Ben yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena yamurikiyemo Album ye "Plenty Love" iriho indirimbo 12.

Mu bahanzi bamufashije ku rubyiniro, harimo n'itsinda rya Tuff Gang ritagaragayemo Bull Dogg wari witezwe na benshi.

Nyuma y'uko atagaragaye ku rubyiniro, havuzwe byinshi bijyanye n'uko uyu muraperi atitabiriye igitaramo cy'uyu muhanzi ahanini bitewe n'ibibazo bafitanye bishamikiye ku ndirimbo 'Rotate' bari barakoranye.

Bull Dogg yabwiye InyaRwanda, ko atagaragaye mu gitaramo cya The Ben kubera ko yari arwaye, kandi yari yabiganiriye kuri telefoni na The Ben yamusobanuriye mbere y’igitaramo cye cyabereye muri BK Arena, ku wa 1 Mutarama 2025.

Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwe rwa Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Bull Dogg yagaragaje ko atinangiye umutima, ashimangira ko nta kibazo afitanye na The Ben. Ati "Nta kibazo mfitanye n'umugabo [Yirinze kumuvuga mu izina] ariko njyewe 'wangu' (nshuti).Bull Dogg yatangaje ko yahaye imbabazi, kuko ntacyo yari kurenzaho nyuma y’uko agerageje gukorana indirimbo na The Ben bikanga 

The Ben aherutse kongera kumvikana mu itangazamakuru asaba imbabazi Bull Dogg nyuma y’indirimbo bakoranye itarasohotse 

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIROCYIHARIYE TWAGIRANYE NA BULL DOGG

">

VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND