Sunil Chhetri, umukinnyi w’ikirangirire w’u Buhinde, yongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu kugira ngo afashe u Buhinde mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Aziya cya 2027.
Sunil Chhetri, umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru w’u Buhinde, yongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu nyuma y’umwaka asezeye ku mupira mpuzamahanga.
Uyu mukinnyi w’imyaka 40 y’amavuko yafashe icyemezo cyo kugaruka mu ikipe y’igihugu kugira ngo afashe mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Aziya cya 2027.
Mu 2024, Chhetri yari yafashe umwanzuro wo guhagarika gukinira ikipe y’igihugu, nyuma yo gukina umukino we wa nyuma ku ya 6 Kamena, aho u Buhinde bwakinnye na Kuwait mu majonjora y’Igikombe cy’Isi.
Icyo gihe, yari yavuze ko “ubwiyumvire bwe” bwamubwiye ko ariwo mwanya mwiza wo gusezera, imbere y’abafana basaga 59,000 i Kolkata.
Icyakora, kuri uyu wa Kane, umutoza w’u Buhinde, Manolo Marquez, yatangaje ko Chhetri yongeye kwiyemeza kwambara umwambaro w’igihugu.
Ati: “Guhatanira itike y’Igikombe cya Aziya ni ingenzi cyane kuri twe. Nyuma yo kuganira na Chhetri ku bijyanye no kugaruka mu ikipe, yarabyemeye, bityo twamushyize mu ikipe.” nkuko bitanganzwa na The news India express
Sunil Chhetri, umukinnyi w’ikirangirire mu mateka y’u Buhinde, ni umwe mu bakinnyi bafite ibitego byinshi mu mikino mpuzamahanga mu bagabo, inyuma ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.
Uyu mukinnyi muto ureshya na 1.7m, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu mu 2005, atsinda igitego rukumbi mu mukino wa gicuti wahuje u Buhinde na Pakistan.
Mu 2009, yagerageje kwerekeza i Burayi, aho yagiranye ibiganiro na Queens Park Rangers yo mu Bwongereza, ariko ntiyabona uruhushya rwo gukorera muri icyo gihugu.
Yabaye no muri Sporting CP B yo muri Portugal na Kansas City Wizards yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko agaruka gukina imbere mu gihugu.
Nubwo u Buhinde bufite abantu barenga miliyari 1.4, umupira w’amaguru nturagera ku rwego rwo guhangana n’umukino wa cricket ukundwa cyane mu gihugu.
Umunyamabanga Mukuru wa FIFA wigeze kubaho, Sepp Blatter, yigeze kwita u Buhinde “igisumbashyamba kitarakanguka” mu mupira w’amaguru.
U Buhinde bwamaze gusezererwa mu majonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ariko burifuza kwitwara neza mu mikino izabuhuza na Bangladesh mu majonjora y’Igikombe cya Aziya.
Kugaruka kwa Chhetri bishobora gutanga icyizere ku ikipe y’igihugu, dore ko ari inararibonye yitezweho kuyobora abakinnyi bakiri bato.
Ikipe y’u Buhinde izabanza gukina umukino wa gicuti na Maldives ku ya 19 Werurwe 2025, mbere yo guhura na Bangladesh ku ya 25 Werurwe mu mukino ufite uburemere mu majonjora y’Igikombe cya Aziya.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO