RURA
Kigali

Nirere Shanel yahishuye uko indirimbo ‘Ngukunda Byahebuje’ yatumye umuryango we umwizera- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2025 11:36
0


Nirere Shanel yatangaje ko yinjiye mu muziki umuryango utabyumvaga kuko bashakaga akurikirana amasomo ye mbere y'uko atangiye kubyaza umusaruro impano y'umuziki yiyumvaga. Uyu mugore amaze imyaka irenga 27 ari mu muziki, ndetse yashyize hanze ibihangano byatumye umubare munini umuhanze amaso, atumirwa hirya no hino ku isi mu bitaramo no mu ma



Muri iyi myaka ishize ari mu muziki, yaranzwe no gukora indirimbo zafunguye imiryango y'ubuzima bwe nka 'Ndarota', ndetse n'izo yagiye ahuriramo n'abahanzi banyuranye. Intangiriro y'umuziki we yabaye mu 1998 ubwo yakoraga indirimbo zijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yatangiye umuziki mu gihe mu myaka yari igoye ahanini bitewe n'uko imiryango imwe n'imwe yafataga umuziki nk'ikintu kitatunga umuntu, byatumaga benshi basaba abana babo kwiga cyane aho kwinjira mu muziki.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Nirere Shanel yahishuye ko atangira umuziki abo mu muryango we batabyumvaga neza. Ati "Naba mbeshye kandi ntabwo byari byoroshye. Urumva no gutangira uririmba ku ishuri, ndabyibuka nkava nko ku ishuri nkaca ku itorero nkajya kwiga kubyina kinyarwanda, nibyo nakoraga nagera mu rugo bakampana kuko ntabwo babyumvaga."

Yavuze ko ababyeyi be bamuhanaga kubera ko bamubwiraga kureka gukora umuziki. Avuga ko ibi byatumye agerageza gucira inzira impano ye, bituma ahimba indirimbo zijyanye no kwibuka mu 1998 ariko umuryango we utabizi kubera ko yashakaga kugaragaza impano ye no kuyibyaza umusaruro.

Ati "Ku buryo n'indirimbo za mbere zo kwibuka, basanga kuri Televiziyo zagezeyo. Rero, indirimbo za mbere, iwacu babonye nagezeyo."

Nirere Shanel yavuze ko nyuma y'umwaka umwe, ubwo ni ukuvuga mu 1999 yongeye gukomeza umuziki ajya gukora indi ndirimbo noneho ari kumwe na Mukuru we. Ati "Icyo gihe byo mu rugo bari babizi."

Akomeza ati "Ntabwo byari byoroshye. Nagombaga kwiga nkarangiza amashuri yisumbuye ariko na nyuma y'aho ntabwo baba babyumva."

Uyu muhanzikazi uherutse gusohora indirimbo 'Complete me' atekereza ko umuryango we wari ufite impungenge ahanini bitewe n'uko ibikorwa by'ubuhanzi bikunze kuba mu masaha y'ijoro.

Yavuze ko yakomeje gusohora indirimbo, kugeza ubwo mu 2004 yasohoraga indirimbo 'Nkunda byahebuje' iramamara mu buryo bukomeye, cyane cyane igatambuka mu bitangazamakuru by'imbere mu gihugu.

Yasobanuye ko iyi ndirimbo yabaye nk'idarapo ry'umuziki we, kuko ari nayo yabaye imvano yo gushyigikirwa n'umuryango we.

Ati "Nsoje amashuri yisumbuye mu 2004 'Ngukunda byahebuje' (Hari hashize imyaka 6 ari mu muziki) isohotse ikajya ihora mu ndirimbo zasabwe kuri Radio Rwanda, mu bukwe bwose irimo, aho ngaho batangiye kumva ko koko ari akazi umuntu yakora nk'akandi."

Nirere Shanel yavuze ko uko imyaka yagiye yicuma, yagiye yumva impamvu ahanini yatumaga umuryango we udashaka ko ahita yinjira mu muziki.

Ati "Nshobora kumva impungenge z'umubyeyi ushobora gutekereza ko umwana we w'umukobwa yahohoterwa, cyangwa se gutwara inda zitateganyijwe."

Yavuze ko atangira umuziki, hari ababyeyi bari bagifite imyumvire ishingiye ku kumva ko umwana w'umukobwa azaba ikirara, ariko ko uko imyaka yagiye yicuma ibintu byarahindutse n'ubwo n'ubu iyo mibare ikigaragara.

Nirere Shanel atekereza ko impano ye ayikura mu muryango we, ashingiye mu kuba Mama we ajya yumva aririmba kandi afite ijwi ryiza, ni mu gihe Se hari bimwe mu bicurangisho by'umuziki yagerageza gucuranga.

Mu 2008, uyu mugore yashyize hanze Album ye ya mbere yise 'Ndarota', mu 2009 akina muri filime ya mbere yitwa “Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away)” yamufashije kwegukana igikombe.

Iyi filime yo mu 2008 niyo yamuhesheje gutwara igihembo cy’umukinnyi wa filime witwaye neza mu 2009 mu iserukiramuco ‘Thessaloniki International Film Festival’ yabereye mu Bugereki ‘Greece’.

Yaje no kwitabira iserukiramuco ryo muri ‘Slovakia’ ryitwaga Bratislava International Film Festival. Muri 2010 yagiye n’iryo muri Kenya ryiswe ‘Kenya International Film Festival’.

Nirere yavuze ko rwari urugendo rutoroshye byatumye ashyira imbaraga mu gutyaza ubumenyi, ndetse aza kubona amahirwe yo kwiga mu Bufaransa ibijyanye n'umuziki ku ishuri rya CESMD (Le Centre d’études supérieures musique et danse de Poitou-Charentes).

Nirere avuga ko yakomeje urugendo rwe, ndetse yize mu mashuri anyuranye arimo ayo mu Mujyi wa Paris. Ubwo yari mu Bufaransa niho yakomereje ubushuti n'umukunzi we Guillaume baje kurushinga, ku wa 2 Kanama 2014.

Asoje amasomo ye, yitaye cyane ku gukora umuziki wubakiye ku bumwe no gusakaza amahoro. Biza no gutuma atangiza ubukangurambaga yise 'Araho', aho ibivuyemo bigera ku muryango witwa 'Our Past'.

Nirere Shanel yatangaje ko yinjiye mu muziki umuryango we utabizi, batungurwa no kumumva mu bitangazamakuru 

Nirere yavuze ko indirimbo ‘Nkukunda byaheguje’ yafunguye amarembo y’umuziki we, bituma n’umuryango we ubona ko umuziki ari akazi nk’akandi

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA NIRERE SHANEL

"> 

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘NGUKUNDA’BYAHEBUJE’ YA NIRERE SHANEL

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YOU COMPLETE ME' YA NIRERE SHANEL

">

VIDEO: Melvin Pro- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND