Ikipe ya Cleveland Cavaliers yakomeje inzira y’umusaruro mwiza, itsinda umukino wa 13 wikurikiranya nyuma yo gutsinda Charlotte Hornets ku manota 118-117 mu mukino wakinwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Charlotte Hornets yari hafi gukora ibidasanzwe nyuma yo kwitwara neza
igira amanota 9 imbere hasigaye iminota 5 ngo umukino urangire, bitewe
n’umusaruro udasanzwe wa Miles Bridges, watsinze amanota 46 wenyine, Gusa
Cavaliers, iyoboye Uburasirazuba, yagaragaje imbaraga zidasanzwe, itsinda
amanota akomeye mu minota ya nyuma.
Evan Mobley yatsinze amanota atatu y’ingenzi yatumye amakipe yombi
anganya umukino ku 106-106, mbere y’uko Donovan Mitchell arangiza neza umukino
atsinda penaliti 6 zikurikirana.
Mitchell ni we watsinze amanota menshi kuri Cavaliers (24), naho Darius
Garland yatsinze 20, mu gihe Mobley yasoje afite 19. Iyi ntsinzi yahesheje Cavaliers
umwanya wa mbere mu Burasirazuba n’umusaruro w’insinzi 53 n’intsinzwi 10, ikaba
irusha amanota 8 ikipe iyikurikiye.
Mu mukino wakinwe muri mu Burengerazuba, Oklahoma City Thunder yatsinze Portland
Trail Blazers ku manota 107-89, ikomeza kuyobora urutonde rwaho.
Nubwo umutoza Mark Daigneault yahisemo kuruhutsa bamwe mu bakinnyi be
bakomeye barimo Shai Gilgeous-Alexander, Chet Holmgren, Jalen Williams, na Cason
Wallace, Thunder yagaragaje ko ari ikipe ifite imbaraga.
Aaron Wiggins yayoboye Oklahoma City atsinda amanota 30, naho Jaylin
Williams akora triple-double ye ya mbere muri NBA n’amanota 10, rebounds 11, na
assists 11. Ubu OKC ifite intsinzi 52 n’intsinzwi 11, iyoboye U burengerazuba
n’amanota 11 imbere ya Los Angeles Lakers.
Ku rundi ruhande Portland Trial Grizzlies batsinze Mavericks batari kumwe
na Irving na Davis Memphis Grizzlies yagarutse mu bihe byiza nyuma yo gutsindwa
imikino 4 iheruka, itsinda Dallas Mavericks ku manota 122-111.
Ja Morant ni we watsinze amanota menshi kuri Grizzlies (31), naho Desmond
Bane atsinda 27, anakora 16 rebounds na assists 6. Ku ruhande rwa Mavericks,
bakinnye badafite Kyrie Irving na Anthony Davis kubera imvune, maze basoza
umukino bafite intsinzi 32 n’intsinzwi 32, mu gihe Grizzlies ifite intsinzi 39
n’intsinzi 24.
Nikola Jokic ni umwe mu bakinnyi bakomeje kwitwara neza muri NBA
Oklahoma City batsinze Minnesota Timberwolves bakomeza kuyobora uburengerazuba
Cleveland Cariers bakomeje guca vamatrenga ko bazegukana NBA
TANGA IGITECYEREZO