Imirwano ikaze muri Syria yahitanye abarenga 200, aho ingabo za leta nshya zirwana n’abashyigikiye Assad. Leta ikomeje guhangana n’aba barwanyi, hakaba impungenge z’umutekano.
Imirwano ikomeye yadutse mu mijyi ya Latakia na Tartous muri Syria, aho abarwanyi bashyigikiye Bashar al-Assad bashyamiranye n’ingabo za leta nshya. Ni intambara ikaze kuva ubutegetsi bwa Assad bwahirima mu Ukuboza 2024, ikaba imaze guhitana abantu barenga 200.
Ku wa Kane, abarwanyi bashyigikiye Assad bagabye ibitero bikaze ku birindiro by’ingabo za leta mu gace ka Jableh, bituma leta yohereza ingabo nyinshi mu turere twa Latakia na Tartous kugira ngo zigarure umutekano. Iyi mirwano yakomeje gukwira mu bindi bice, harimo Al Mukhtareyah, aho abasivili 20 bishwe.
Nk’uko byatangajwe na The Guardian, iyi mirwano ni imwe mu zikaze cyane zagaragaye nyuma y’ihirikwa rya Assad. Ibi bitangazamakuru byemeza ko ingabo za leta nshya zikomeje guhangana n’aba barwanyi, aho bikekwa ko bamwe muri bo baba baracengewe n’inyeshyamba zo mu karere.
Perezida w’inzibacyuho, Ahmad al-Sharaa, yasabye abaturage kwihangana, ariko anemeza ko leta ye izakomeza guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Yasabye kandi ko abasivili batibasirwa muri iyi ntambara.
Nyuma y’iyi mirwano, leta yashyizeho amasaha y’ikiruhuko mu mijyi ya Latakia na Tartous, ndetse ibikorwa byo guhiga abarwanyi ba Assad bikomeje.
Hari impungenge ko iyi ntambara ishobora gutuma imvururu zishingiye ku moko zongeye kubura, cyane cyane mu gace ka Alawite, aho benshi mu bashyigikiye Assad bakomoka.
Ibihugu birimo Turkey na Qatar byagaragaje impungenge ku bw’iyi mirwano, mu gihe Israel yamaganye ibikorwa bya Perezida Sharaa, imushinja kuba "umuterabwoba w'umusivili".
Abasesenguzi bavuga ko iyi mirwano ishobora gukoma mu nkokora umuhate wa leta nshya mu kugarura umutekano no kwimakaza ubwiyunge.
Nubwo leta ikomeje ibikorwa byo guhashya abarwanyi ba Assad, haracyari impungenge ko iyi ntambara ishobora gutuma igihugu cyongera kwinjira mu mvururu z’urudaca.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO