RURA
Kigali

Diamond yasubijwe! Tanzania igiye kubaka ‘Arena’, Zanzibar yubake Stade eshatu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2025 9:25
0


Tanzania igiye kubaka inzu y’imyidagaduro n’imikino (Arena) ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 15,000. Batangaje ibi nyuma y’uko umunyamuziki Diamond uri mu bakomeye muri iki gihe, amaze iminsi agaragaza ko bakeneye iyi nyubako kugirango izafashe iki gihugu mu kwakira ibikorwa bishakimiye ku muziki Mpuzamahanga.



Uyu muhanzi wamamaye mu bihangano binyuranye, ku wa 26 Gashyantare 2025, yavuze ko ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards byagenze nabi, kubera ko badafite inyubako nka ‘Arena’ yari kubyakira, kuko hanze aho byabereye byangijwe n’umuyaga ndetse n’amazi y’inyanja. 

Ati “Ariko hariho ikintu kimwe gusa cyo gusaba, ndashaka kongera gusaba Leta kutwubakira ikibuga, niba turebye kuri Trace Awards, bagize ibibazo byinshi hano, barimo kubaka ‘stage’ igwa hasi."

Uyu muhanzi tariki 16 Kanama 2019, yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena, icyo gihe yatashye ayivuga imyato, ndetse asaba abayobozi kubishyira mu by’ibanze.

Icyo gihe yavuze ati “Mu Rwanda nahasanze iriya Arena numva binkoze ahantu, bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona Arena ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, natembereye ibice byaho bitandukanye n’umujyanama wanjye twaratangaye. Bambwiye ko bayubatse mu mezi make.”

Leta ya Tanzania yavuze ko iyi nyubako igamije kuziba icyuho cy’ibura ry’ahantu habereye kwakira ibitaramo bikomeye n’imikino itandukanye.

Muri iki gihe, Tanzania nta ‘Arena’ yari isanzwe ifite. Kandi hari impamvu nyinshi zatumye iki gikorwa kidindira mu myaka ishize, cyane cyane ikibazo cy’amikoro.

Gusa, ubu Leta yatangaje ko umushinga ushobora gutangira nyuma y’uko Perezida Samia Suluhu Hassan abonye inguzanyo muri Korea y’Epfo ya $2.5 miliyari.

Arena izubakwa ahitwa Kawe mu Mujyi wa Dar es Salaam. Muri ayo mafaranga, Tsh450 miliyari (ahwanye na $170.9m) azakoreshwa mu kubaka iyi arena, hanyuma hasigaye hakazubakwa umudugudu wa sinema (Film village).

Niba ibyangombwa byose bibonetse vuba, ibikorwa by’ubwubatsi bizatangira. Gerson Msigwa, umuvugizi wa Leta akaba n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Ubugeni n’Umuco, yavuze ko iki kibazo cyari kimaze igihe gihangayikishije Perezida, kuko bageragezaga kubona amafaranga inshuro nyinshi ariko bakabura inkunga. Ariko ubu, Leta ifite ubushobozi bwo gutangira iyi arena.

Tanzania na Kenya bararebera kuri BK Arena yo mu Rwanda

Iki gikorwa cyatewe imbaraga n’ukuntu ibihugu nka Tanzania na Kenya byifuza kugira Arena igezweho nk’iyo u Rwanda rufite.

BK Arena i Kigali ni yo nzu nini y’imikino n’ibitaramo muri Afurika y’Iburasirazuba, yatashywe mu mpeshyi ya 2019 nyuma yo kubakwa mu mezi atandatu gusa.

Ibi byatumye ibihugu by’abaturanyi bishyira imbaraga mu gushaka inzu nk’iyo, kuko BK Arena yakiriye ibikorwa bikomeye birimo imikino ya BAL n’ibitaramo mpuzamahanga.

Undi mushinga munini w’imikino ugiye gukorwa i Zanzibar

Iyi nkuru yo muri Tanzania ije nyuma y’uko AFL Architects, sosiyete y’Abongereza, kuri uyu wa Kane tariki 6 Weurwe 2025, yatangaje ko yahawe isoko ryo gukora igishushanyo mbonera cya sports City izubakwa i Fumba, Zanzibar.

Uyu mushinga uzaba ugizwe na sitade eshatu; Harimo Sitade yakira abantu 25,000, Sitade yaakira abantu 10,000 na Sitade ntoya yakira abantu 2,500, izajya yifashishwa mu mikino ya ‘Athletisme’ no mu mupira w’amaguru.

Uyu mushinga wa Zanzibar Sports City watewe inkunga na Minisiteri y’Itangazamakuru, Urubyiruko, Umuco n’Imikino ya Tanzania, ugamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo no kwakira ibirori mpuzamahanga.

Tanzania yinjiye mu rugamba rwo kugira ibikorwaremezo by’imikino bigezweho, yaba muri Dar es Salaam aho hagiye kubakwa Arena, ndetse no muri Zanzibar aho hari umushinga wa sports city.

Ubu, Tanzania na Kenya barashaka kugira ibikorwa bihuye n’ibyo u Rwanda rwagezeho binyuze muri BK Arena, kugira ngo n’ibindi bihugu bigire ahantu habereye imikino, ibitaramo n’ibikorwa by’imyidagaduro.


Leta ya Tanzania yatangaje ko igiye kubaka inzu y’imyidagaduro n’imikino izatwara agera kuri Miliyoni 172$ izajya yakira abantu barenga 15,000


BK Arena yahogoye ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba yuzuye itwaye arenga miliyoni 100 z'amadorari. 

Diamond yari aherutse gusaba Perezida, Dr. Samia Suluhu Hassan kubaka inyubako ya Arena 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND