Igisasu cyasigaye mu Bufaransa mu ntambara ya kabiri y'Isi cyatumye ingendo za gari ya moshi zihagarara, abaturage bimurwa, n'imihanda ifungwa mu gihe cyo gusimbuza ikiraro.
Ku wa Gatanu tariki ya 7 Werurwe 2025, mu mujyi wa Paris, habonetse igisasu kinini cya kilogarama 500 cyasigaye kuva mu Ntambara ya Kabiri y'Isi, cyari cyaribagiranye hafi y'ibibuga by’imodoka za gari ya moshi za Gare du Nord. I
Iki gisasu cyabonetse mu gitondo cya kare ubwo abakozi bakoraga imirimo yo gusimbuza ikiraro hafi y’iyi gare, mu gice cya Saint-Denis, mu majyaruguru ya Paris.
Kubera ibyago byaturuka kuri iki gisasu, inzego z'umutekano zashyizeho akarere k'umutekano ka kirometero 1, ahantu hatuwe cyane, bityo abaturage baturiye ahabereye iki gikorwa basabwa kwimuka by’agateganyo.
Amashuri atandatu hamwe n'ikigo cyita ku bageze mu zabukuru byafunzwe kugira ngo hirindwe impanuka. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku ngendo z’abagenzi, aho serivisi za gari ya moshi zihuza Paris na London ndetse na Brussels zahagaze by’agateganyo, kandi imihanda myinshi, harimo n’umuhanda munini uhuza ibice bitandukanye bya Paris, yafunzwe.
Abashinzwe gutunganya ibisasu basanze igisasu gifite ibiro 200 by’ibiturika, kandi cyari gishobora guteza ingaruka zikomeye mu gihe cyari guturika.
Nyuma y’amasaha agera kuri 12 y'akazi katoroshye, iki gisasu cyabashije guhanagurwa neza, bituma serivisi za gari ya moshi zitangira gusubira ku murongo buhoro buhoro. Icyakora, serivisi za Eurostar zihuza Paris na London zagumye guhagarara kuri uwo munsi, ziteganya gusubukurwa ku wa Gatandatu.
Iki kibazo cyabaye mu gihe cya Paris Fashion Week, ari nayo mpamvu abagenzi benshi bagize ibibazo mu ngendo zabo, harimo n’abari bateganyije gukora ingendo zireba imurikagurisha. Abagenzi bagiriwe inama yo gusubika cyangwa gusubiramo ingendo zabo, ndetse bashobora gusaba gusubizwa amafaranga y’ingendo zabo zahagaritswe.
Ibi bibaye byongeye kugaragaza ko hakiri ibisasu byinshi byasigaye mu Bufaransa kuva mu Ntambara ya Kabiri y'Isi, ndetse hakenewe gukomeza kuba maso no gukurikiza ingamba z'umutekano kugira ngo hirindwe impanuka zishobora guteza ibibazo mu ngendo z'abaturage.
Inzego z'umutekano mu Bufaransa zigomba kongera imbaraga mu gukurikirana no kuburizamo ibisasu nk’ibi byasigaye, kugira ngo habungabungwe umutekano w'abaturage.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO