Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze marines FC iza mu buryo bwiza bwo guhangana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri kuko yatangiye yariye isataburenge amakipe arimo Musaze FC.
Kuri uyu wa Gatanu itariki 7
Werurwe 2025 ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi
wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda , Rwanda Premier League 2024-25.
Ni umukino ikipe ya Kiyovu Sports
yamanutse mu kibuga ishaka gutsinda kuko yari ikiri mu mwuka mwiza wo gutsinda
kuko mu mukino w’umunsi wa 19 yari yatsinze yihanangirije Gorilla FC ibitego
3-1.
Ni umukino watangiye amakipe yombi yatakana
ku buryo budasanzwe ariko Marines Fc niyo yabaye iya mbere mu gufungura amazamu
kuko ku munota wa 25 Mubarakah Nizeyimana yatsinze igitego cya mbere cya
Marines FC.
Kiyovu Sports ikimara gutsindwa nayo yahise
ishyira umutima mu gushaka igitego cyo kwishyura maze ku munota wa 38 Mutunzi Darcy aba atsinze igitego cya Kiyovu Sports amakipe yombi atangira gukina
anganya igitegi 1-1. Igitego kimwe kuri kimwe ni nacyo cyasoje igice cya mbere.
Mu gice cya kabiri amakipe yagarukanye ishyaka
ryo gushaka igitego cya kabiri gusa Marines Fc iza gucika intege ku munota wa 80 nyuma y’ikarita y’umuhondo yakabiri yahawe Ndombe Yingile maze
anahabwa umutuku.
Marines FC ikimara kubona ikarita y’umutuku
Kiyovu Sports yahise yungukira muri icyo cyuho maze maze ibona igitego cya
kabiri cyatsinzwe na Uwineza Rene.
Kiyovu ikimara kubona igitego cya kabiri
abakinnyi ba Marines Fc ntabwo bumvishe ibibabayeho kuko Bigirimana Alifah
yahise akubita umusifuzi ingumi maze yerekwa ikarita y’umutuku maze Marines FC batangira
gukina ari abakinnyi 9 kuri 11 ba Kiyovu Sports.
Ibitego bibiri bya Kiyovu Sports kuri kimwe cya Marines FC ni byo byasoje umukino maze Kiyovu Sports igira amanota 18 iyanganya na Musanze FC ya 14 n'ubwo Musanze FC yo itari yakina umukino w'umunsi wa 20.
Kiyovu Sports yatsinze Marines FC maze igira amanota 18
TANGA IGITECYEREZO