Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko bagiye kujya bagurisha ikarita ya zahabu iganisha ku bwenegihugu bwa Amerika kuri Miliyoni Eshanu z’amadolari hanyuma abayiguze bagashora imari yabo muri Amerika ndetse bakanasora.
Yabivuze
kuri uyu wa Kabiri nyuma yo gusinya amategeko atandukanye yari yararahiriye
gusinya nyuma yo kugera ku butegetsi.
Nyuma
y’aho, Donald Trump yavuze ko abagwizatunga bazajya baza muri Amerika bazajya
bagura ikarita yise ‘Gold Card’ hanyuma ikabemerera ibintu byose by’umuntu
wahawe ‘Green Card’.
Yasobanuye
ko aba bazajya bagura iyi karita bazajya bashora imari yabo muri Amerika
bagatanga akazi ku baturage ba Amerika ndetse bagasora n’imisoro myinshi ku
gihugu.
Yagize ati “Tugiye kugurisha amakarita ya zahabu. Ku muntu uzaba afite iyi karita, azaba ari iya zahabu. Tuzayigurisha Miliyoni Eshanu z’Amadorali ku buryo uzaba ayifite azajya aba yemerewe ibintu byose by’ufite ‘Green Card’ kongeraho ko ari inzira yo kubona ubwenegihugu.
Hanyuma rero abagwizatunga bazajya baza mu
gihugu cyacu baguze iyi karita.”
Donald Trump yavuze ko iyi gahunda ishobora gutangira mu byumweru bibiri biri imbere ndetse ko yamaze gusaba ko hakorwa aya makarita ku bwinshi nk'uko bitangazwa na BBC.
Ubwo
yabazwaga niba ayo makarita yazayagurisha ku bashoramari bo mu Burusiya, Donald
Trump yavuze ko nta kibazo cyabo bityo uwaba yifuza kugura iyo karita,
yayigura.
Umunyamabanga wa Leta mu by’ubucuruzi, Handel Howard Lutnick yavuze ko iyi karita izasimbura porogaramu
ya viza ya EB-5 y’abimukira bashora imari, isanzwe iha abanyamahanga
uburenganzira bwo gushora amafaranga mu mishinga yo muri Amerika itanga
imirimo, hanyuma bakabona amahirwe yo gusaba Viza ibinjiza muri Amerika.
EB-5
ni porogaramu y’ishoramari ry’abimukira (EB-5 Immigrant Investor Program)
yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1990. Iyi gahunda igamije
gushishikariza abanyamahanga gushora imari muri Amerika binyuze mu mishinga
itanga imirimo.
Uko
EB-5 ikora:
Umushoramari
w’umunyamahanga agomba gushora byibuze $800,000 (mu bice by’icyaro cyangwa aho
ubushomeri ari bwinshi) cyangwa $1,050,000 mu yindi mishinga.
Iryo
shoramari rigomba guhanga imirimo 10 ya burundu ku Banyamerika.
Niba
ibisabwa byujujwe, uwo mushoramari, hamwe n’umuryango we (umufasha n’abana bari
munsi y’imyaka 21), bashobora kubona Green Card (uburenganzira bwo gutura no
gukorera muri Amerika).
Nyuma
y’imyaka itanu, baba bemerewe gusaba ubwenegihugu bwa Amerika.
Ubutegetsi
bwa Trump mu 2019 bwafashe icyemezo cyo kuzamura amafaranga fatizo y’ishoramari
muri EB-5, aho mu bice bifite ubukungu bukeneye iterambere (Targeted Economic
Areas), yashyizwe kuri $900,000, naho mu bindi bice bisanzwe ikazamurwa ikagera
kuri $1.8 million.
Ariko
mu 2021, umucamanza wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakuyemo icyo cyemezo nyuma
yo gusanga cyarashyizwe mu bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Donald Trump yatangaje ko agiye kugurisha ikarita ya zahabu ku bashoramari bifuza gutura no gukorera muri Amerika
Donald Trump avuga ko yifuza kongera kugira Amerika igihugu cy'igihangange kuruta uko yagisanze
TANGA IGITECYEREZO