Police FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino ubanza muri 1/4 mu gikombe cy'Amahoro naho Mukura VS itsindwa n'Amagaju ibitego 2-0.
Kuri uyu wa
Gatatu itariki 26 Gashyantare 2025, Police FC yari yakiriye AS Kigali mu mukino
ubanza wa 1/4 Mu gikombe cy'Amahoro.
Ni umukino watangiye amakipe yombi yatakana ku rwego rwo hejuru.
Byasabye iminota 9 gusa
ngo AS Kigali ibe yafunguye amazamu kuko kuri uwo munota umuzamu wa Police FC
Niyongora Patience yitsinze igitego nyuma yo kotswa igitutu gikomeye na
Emmanuel Okwi Arnold.
Police FC
ikimara gutsindwa igitego yahise yotsa igitutu AS Kigali maze ku munota wa 19
Bigirimana Abedi atera ishoti rikomeye ryabyaye igitego cya mbere cya Police
FC.
Igitego
kimwe kuri kimwe ku mpande zombi nibyo byasoje igice cya mbere maze amakipe
yombi ajya kuruhuka ashakisha amayeri yo gutsinda igitego cya Kabiri.
Mu gice cya
kabiri Police FC yari yakiriye umukino yatangiye ishaka ko yabona igitego cya Kabiri. Ku munota wa 50 Mugisha Didier yakinanye neza na Hakizimana Muhadjir
ariko Prince Buregeya arahagoboka akiza ikipe.
Police FC
yongeye kurata uburyo bukomeye imbere y'izamu rya AS Kigali nyuma y'umupira
mwiza wari uzamukanwe na Byiringiro Lague awuhaye Mugisha Didier awutera hejuru
y'izamu rya AS Kigali.
Nyuma yo
kurata igitego gikomeye ku ruhande rwa Police FC, na AS Kigali yazamukanye
umupira wari ufitwe na Hussein Shaban maze amaze gucenga umuzamu wa Police FC
asanga umunya-Uganda, Mandela Achraf yahageze aratabara.
Gukinana ishyaka ku ruhande rwa Police FC no kurata ibitego bitandukanye byatumye ku munota wa 75 Mugisha Didier akinana neza na Ani Elijah maze Ani Elijah winjiye asimbura Byiringiro Lague aba atsinze igitego cya kabiri cya Police FC.
Umukino warangiye Police FC yegukanye intsinzi ku bitego 2-1, maze amakipe yombi ategereza ikizava mu mikino yo kwishyura.
Mu wundi mukino wabereye mu karere Ka Huye ikipe y'Amagaju yari yacakiranye na Mukura VS amakipe yombi akinira kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.
Ni Umukino warangiye Amagaju abifashijwemo na Dusabe Jean Claude uzwi ku izina rya Nyakagezi na Masudi Narcisse yatsinze Mukura VS ibitego 2-0 mu mukino ubanza.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC
Police FC yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza muri 1/4 mu gikombe cy'Amahoro
TANGA IGITECYEREZO