RURA
Kigali

Umusifuzi wasabye umwambaro Lionel Messi yahagaritswe gusifura amezi 6

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/02/2025 16:33
0


Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Amerika y'Amajyaruguru, CONCACAF yahagaritse amezi atandatu umusifusi witwa Marco Antonio Ortiz Nava uheruka gusaba umwambaro Lionel Messi nyuma y'umukino yarimo asifura.



Mu Cyumweru gishize nivbwo ikipe ya Inter Miami yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatsindaga Sporting Kansas City 1-0 muri Concacaf Champions Cup ibifashijwemo na Lionel Messi.

Nyuma y'uyu mukino uwari umusifuzi wo mu kibuga hagati,Marco Antonio Ortiz Nava yatse umwambaro uyu kapiteni wa Inter Miami n'ikipe y'igihugu ya Argentine undi nawe arawumuha.

Ntabwo ari ibi gusa ahubwo yanamusabye umukono w'urwibutso ngo awushyire abo mu muryango we bitewe n'uko bamukunda cyane.

Nyuma y'ibi ikipe ya Sporting Kansas City yandikiye Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Amerika y'Amajyaruguru, CONCACAF ibiyimenyesha none yahanwe.

Umuvugizi wa CONCACAF yabwiye ESPN ko ibyo Marco Antonio Ortiz Nava yakoze bihabanye n'amategeko ngengamikorere yabo none akaba yahawe ibihano ndetse akaba yanabyemeye.

Yagize ati "Imyitwarire y'umusifuzi ntabwo ihuye n’amategeko ngengamikorere ya CONCACAF ku basifuzi . Umusifuzi yemeye amakosa ye, asaba imbabazi z'ibyabaye kandi yemera ibihano Concacaf yakoresheje."

Icyo gihe ntabwo ibi bihano byari byavuzwe gusa kuri ubu nkuko ibinyamakuru birimo Daily Mail byabyanditse, Marco Antonio Ortiz yafatiwe ibihano byo kumara amezi atandatu adasifura imikino mpuzamahanga.

Uyu musifuzi ariko azakomeza gusifura imikino y'iwabo ku gihugu imbere muri Mexico dore ko kuwa Gatanu w'icyumweru gishize yasifuwe uwahuje Puebla na Club Tijuana.

Mu rukerera rwo kuri uyu Wa Gatatu ikipe ya Inter Miami yakinnye na Sporting Kansas City mu mukino wo kwishyura, iyitsinda ibitego 3-1 ihita ikomeza muri 1/8 cya CONCACAF Champions Cup.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND