Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yashyize ahagaragara raporo igaragaza ibihugu bya Afurika bifite ubukungu bwitezweho kuzamuka ku kigero cyo hejuru mu 2025. Iyi raporo igaragaza ko iterambere rikomeje kwihuta kubera ingamba zashyizweho zo guteza imbere ubuhinzi, inganda, ikoranabuhanga, n’ibikorwaremezo.
Mu bigaragara muri iyi raporo, Afurika y’Iburasirazuba niyo iza ku isonga mu iterambere ry’ubukungu. Biteganyijwe ko ubukungu bw’aka karere buzazamuka ku gipimo cya 5.3% muri 2025, bukazamuka kuri 6.1% mu 2026. Ibihugu bitandatu by’aka karere bifite ubukungu bwihuta cyane, harimo Sudani y’Epfo, u Rwanda, Uganda, Ethiopia, Tanzania na Kenya.
Mu Burengerazuba bwa Afurika, biteganijwe ko ubukungu buzatumbagira bukava kuri 4.1% mu 2024 bukagera kuri 4.6% mu 2025, aho ibihugu nka Togo, Benin, Côte d’Ivoire, na Gambia biri mu bifite iterambere ryihuta kurusha ibindi.
Mu Majyaruguru ya Afurika, ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 3.9% mu 2025 na 4.2% muri 2026, ahanini bitewe n’izamuka ry’ubukungu muri Libya, Misiri na Maroc.
Muri
rusange, Sudani y’Epfo niyo iza imbere mu iterambere ry’ubukungu muri Afurika,
aho biteganyijwe ko ubukungu bwayo buzazamuka ku kigero cya 34.4% ibikesha kongera umusaruro wa peteroli no kongera ubucuruzi mpuzamahanga. Senegali iza ku mwanya wa
kabiri n’izamuka rya 8.6% bitewe n’ishoramari rikomeye mu bucukuzi bwa peteroli
na gaze, ibikorwaremezo n’ubuhinzi. Uganda iri ku mwanya wa gatatu n’izamuka
rya 7.2%, bikaba bishingiye ku mishinga minini ya peteroli, ibikorwaremezo
ndetse n’ishoramari rya leta.
U
Rwanda narwo ruza mu bihugu bifite ubukungu bwitezweho kuzamuka ku muvuduko ukomeye, aho
biteganyijwe ko buzagera kuri 7.1% mu 2025. Ibi bishingiye ku bukungu
bwagutse bushingiye ku mutekano, iterambere rya serivisi, ubukerarugendo,
ikoranabuhanga, n’inganda. Mu myaka yashize, u Rwanda rwakomeje kwibanda ku
kuvugurura politiki z’ubukungu hagamijwe guteza imbere ishoramari, guteza imbere
inganda, ndetse no gukomeza guteza imbere urwego rw’ubukungu rwifashisha
ikoranabuhanga.
Ibindi
bihugu biri mu 10 bya mbere bifite iterambere ryihuta ni Niger (6.9%), Djibouti
(6.9%), Togo (6.9%), Ethiopia (6.6%) na Benin (6.6%). Ibihugu byinshi muri Afurika
bikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukungu biciye mu kongera
ubucuruzi, guhanga ibishya mu nganda, kwagura ibikorwaremezo no gukomeza
gushora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga.
Iri
zamuka ry’ubukungu ku mugabane wa Afurika ryerekana icyizere cy’ejo hazaza. Mu
gihe hakomeza kubakwa politiki nziza zo gushyigikira iterambere, Afurika
ishobora gukomeza kuzamuka no kuba igicumbi cy’ubukungu bukomeye ku rwego
rw’isi.
Dore ibihugu 10 bizazamuka cyane mu bukungu mu 2025-2026
Country |
Real GDP Growth
(%) |
Key Growth
Drivers |
🏆 South Sudan |
34.4% |
Oil production
recovery, exports |
🥈 Senegal |
8.6% |
Oil & gas,
infrastructure, agriculture |
🥉 Uganda |
7.2% |
Oil sector,
infrastructure, public investment |
Rwanda |
7.1% |
Services sector,
tourism, ICT, manufacturing |
Niger |
6.9% |
Oil expansion, mining,
infrastructure |
Djibouti |
6.9% |
Trade logistics, port
infrastructure |
Togo |
6.9% |
Industrialization,
logistics, energy |
Ethiopia |
6.6% |
Manufacturing,
infrastructure, digital economy |
Benin |
6.6% |
Agriculture, port
investments, reforms |
TANGA IGITECYEREZO