RURA
Kigali

Ubuhamya bw'abarimo Mutesi Scovia na Antoinette Niyongira ku ineza bagiriwe na Jean Lambert Gatare

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/03/2025 11:22
0


Abarimo Abanyamakuru Mutesi Scovia na Antoinette Niyongira bavuze ineza bagiriwe na Jean Lambert Gatare uheruka kwitaba Imana bahamya ko icyo Imana yari yaramutumye ku Isi ari ugufasha abantu. ‎



Mu mugoroba wo kuwa Kane ni bwo ‎hizihijwe ubuzima bwa Jean Lambert Gatare uheruka kwitaba Imana aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

‎‎Abitabiriye uyu mugoroba biganjemo abanyamakuru bakora mu binyamakuru bitandukanye mu Rwanda bamuvuze ibigwi berekana icyo yabafashije mu rugendo rwabo.

‎‎Umutesi Scovia washinze ikinyamakuru Mama Urwagasabo akaba ari n'Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) yavuze ko yigeze gukorana na Jean Lambert Gatare agatanga igitekerezo ubundi akamubwira ko azaba mukuru mu itangazamakuru none ubu akaba yarakuze.

‎‎Ati: "Njyewe nka Scovia nigeze gukorana na Gatare ikiganiro kitwaga Isango n’Ijambo twavugaga ku bijyanye n’Ubumwe n’Ubwiyunge hari muri 2011. ‎‎Nari ntaraba mukuru, cyari kiganiro gikomeye ntanga igitekerezo;

Ndamubwira ngo nubwo Ubumwe n’Ubwiyunge no kubabarirana bisa nk'aho bikomeye ariko niba kwihorera bitagaragara mu banyarwanda icyo ntabwo ari cyo gikomeye, ndavuga ngo n'iyo RPF itagira ikindi ikora icyo cyari gihagije. 

‎‎Turi mu kiganiro ntabwo yategereje ko dusohoka arambwira ngo umuntu akurebye uko ungana ku myaka n’ibiro ntabwo yatekereza ko icyo gitekerezo wakigira arambwira ngo n’ukomeza uzakura.  

‎‎Mu by'ukuri uyu munsi mpagaze hano Gatare atakiturimo ariko ndi mukuru kandi nyoboye abakuze nsobanura ko atigeze yibeshya. Nshimiye abanyamakuru bagenzi banjye bari hano uku tungana uku ni igisobanuro cy’uwo Gatare ari we".

‎‎Antoinette Niyongira ukorera Kiss FM yavuze ko abamuzi bamuzi kubera Jean Lambert Gatare avuga ko ariwe wamugize uwo ariwe. ‎‎Ati: "Bamwe bazi Antoinette Niyongira ariko iyo ataba Gatare ntabwo bari kumenya. 

‎‎Gatare twahuye ndi umwana muto, umwana ufite inzozi, ufite intumbero z’ejo hazaza ariko ubura uwamufungurira umuryango ngo abashe kuzigeraho. Gatare duhura yabonye izo mbaraga zari muri njye angirira icyizere amfungurira uwo muryango wo gutangira itangazamakuru. 

‎‎Icyo gihe yakoraga ku Isango Star ntekereza ko hari na bagenzi banjye benshi turi mu cyiciro kimwe cy’imyaka duhuje inkuru. Yari umubyeyi wacu kurusha uko yari umuyobozi wacu, yari wa muntu ureba akakubona akavuga ngo uyu mwana ndabona yabishobora kandi akanabikubwira". 

‎‎Yavuze ko Jean Lambert Gatare yabaga ari umuyobozi wawe, umubyeyi wawe ndetse akakubera n'inshuti yawe. ‎‎Antoinette Niyongira yavuze ko Gatare yari imfura ndetse icyo yagombaga gukora ku Isi yagikoze. ‎‎Ati: "Namumenye muri 2012 ariko ni imfura, ni umuntu wakoze ibyo yagombaga gukora kuri iy'Isi nubwo agiye tukimukunze.

‎‎Ni wa muntu utararebaga ko umuntu ari muto cyangwa ari mukuru ahubwo yari inshuti ya bose. Ibaze umuyobozi iyo wajyaga mu kazi akabona utameze neza akakubazaga ngo urakora iki hano akakubwira ngo genda uruhuke utanga umusaruro iyo umeze neza. Ni ukuvuga ngo yarengaga inyungu z’akazi akareba n’inyungu z’abakozi".

‎‎Yavuze ko Gatare yafunguye imiryango ya benshi: "Icyo nakubwira Gatare, warakoze gufungura imiryango ya benshi mu mirimo itandukanye, ndahamya ntashidikanya ko abantu bahuye nawe yababereye umumaro muri icyo gihe, yababereye ikiraro kibageza aho bagana, ababera inshuti, umubyeyi ndetse n’umuvandimwe".

‎‎Jean Lambert Gatare ntabwo yafashije abo mu itangazamakuru gusa kuko hari umubyeyi yafashije kuba umushoramari bityo akaba yabishimiye Imana ko Gatare yari yaraje ku Isi azanywe n'umugambi wo gufasha.

‎‎Yagize ati: "Njyewe twari tumaze imyaka 9 tuziranye na Gatare wenda ikintu gitandukanye n'ibyo abandi bagiye bavuga njyewe ntabwo yanyigishije itangazamakuru ahubwo yanyigishije kuba rwiyemezamirimo mwiza. 

Ndashima Imana ko Gatare yatubayemo nka Malayika agafasha abantu bose. Ndashima Imana ko Gatare yaje mu mugambi wo gufasha abantu kandi yarabikoze ntabwo ahari ndamushimiye".

‎‎Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Mugabo Justin, uri mu bakoranye igihe kinini na Jean Lambert Gatare, yavuze ko ibyo bakoze ari cyo gisobanuro cy'uko bari babanye.

‎Ati: "Ibyo twakoze ni byo bitanze igisobanuro haba ku Kinyamakuru cy’igihugu haba ku itangazamakuru twashinze (Isango Star) ni cyo gisobanuro cy'uko nari mbanye na Gatare". 

‎‎Yavuze ko Jean Lambert Gatare yari inkingi ya mwamba mu itangazamakuru. ‎‎Ati: "Gatare yabaye inkingi ya mwamba mu kubaka ibiganiro, mu gutanga ibitekerezo mu kuzakora itangazamukuru rizajya imbere kandi rizubaka abantu. 

‎‎Gatare ntabwo yari umuntu usanzwe, Gatare yari umuntu ushoboye kandi ku mpande zose. Ni umuntu wakunzwe kandi wakunze by'umwihariko itangazamakuru araryitangira, ararikorera kandi ariteza imbere araryubaka ryubaka n’abandi. Gatare yari umuntu munini mu bitekerezo ushoboye wakwiyambaza ushaka kugira icyo umenya".

‎Jean Lambert Gatare wamamaye mu itangazamakuru ry’u Rwanda yitabye Imana ku wa wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025. ‎‎Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995, mu 2011 yerekeza ku Isango Star. Mu 2020 ni bwo yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.

‎‎Gatare ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu itangazamakuru rya Siporo, haba mu kogeza umupira no kuvuga amakuru y’imikino, akagira indi mpano yihariye yo kwita abakinnyi amazina bitewe n’imyitwarire yabo mu kibuga.

‎‎Mu bo yise amazina harimo Bokota yise igikurankota, Haruna yise Fabregas, Twagizimana Fabrice yise Ndikukazi, Ndayishimiye Eric yise Bakame, i Rubavu ahita muri Brezil kubera impano z’umupira zihakomoka.

Abantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Jean Lambert Gatare 

Antoinette Niyongira yavuze ko iyo hataba Gatare abantu batari kumumenya

Abanyamakuru batandukanye barimo aba siporo bitabiriye umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Jean Lambert Gatare 

Jean Lambert Gatare yagiriye neza benshi 

">

">

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND