Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ryatangaje ko riri mu biganiro byo gushyiraho shampiyona nshya y’umwuga ku mugabane w’u Burayi ku bufatanye na FIBA, umuryango uyobora uyu mukino ku isi.
Komiseri wa NBA, Adam Silver, ni we watangaje aya makuru ku wa Kane,
avuga ko nyuma y’imyaka myinshi y’ibiganiro, ubu ari igihe gikwiye cyo gutera
indi ntambwe.
Adam Silver yavuze ko iyi shampiyona nshya izaba ifite amakipe 12 afite
amasezerano arambye adashingiye ku musaruro, mu gihe andi ane azajya ahindurwa
buri mwaka. Gusa, yavuze ko ibi bishobora guhinduka bitewe n’uko ibiganiro
bizagenda bigera ku cyemezo cya nyuma.
Adam Silver yagize ati: "Tumaze imyaka myinshi tuganira ku mahirwe
ashoboka ku mugabane w’u Burayi, ariko twumva ko ubu ari cyo gihe gikwiye cyo
gutera intambwe ikurikiraho. Turiteguye gukorana na FIBA kugira ngo dushobore
gushyiraho iyi shampiyona nshya.
Iyi shampiyona nshya ishobora guhanganira isoko na EuroLeague,
shampiyona y’Uburayi ubu iza ku mwanya wa kabiri nyuma ya NBA. Gusa, ubuyobozi
bwa NBA na FIBA ntibwashatse kugira byinshi butangaza kuri uyu mushinga, kuko
ukiri mu cyiciro cy’ibiganiro. Silver yagize ati: "Nta kintu kirafatwaho
umwanzuro, turacyaganira."
Umunyamabanga Mukuru wa FIBA, Andreas Zagklis, yavuze ko ibiganiro
bikomeje, ati: "Intego yacu ni ugirana ibiganiro n’amakipe kugira
ngo turebe uko twakora shampiyona ifite imbaraga."
Amakuru avuga ko NBA yamaze kwegera amakipe akomeye i Burayi nka Paris
Saint-Germain (PSG), Manchester City, Arsenal, Real Madrid na Fenerbahce kugira
ngo abe mu bagize iyi shampiyona nshya. Ibi byerekana ko NBA ishaka gukurura
abakunzi benshi no kongera agaciro k’uyu mukino i Burayi.
Biteganyijwe ko iyi shampiyona izaba ifite ubuyobozi busangiwe hagati
ya NBA n’abashoramari, kandi amakipe azajya agurwa ku giciro byibura cya
miliyoni 500$. Iki gitekerezo ni kimwe mu bizasuzumwa mu minsi iri imbere
kugira ngo hamenyekane uko shampiyona nshya izaba iteye n’uburyo izagirira
akamaro umukino wa Basketball ku rwego mpuzamahanga.
Adam Silver yatangaje ko NBA iri mu biganiro na FIBA byo gukora shampiyona ikomeye ya NBA ku mugabane w'Iburayi
TANGA IGITECYEREZO