Umunyemari Bill Gates yatangaje ko kubera imbaraga zashyizwe mu bwenge bw’ubukorano, nta muganga cyangwa umwarimu uzaba ugikenewe mu myaka 10 dore ko n’ubundi abari bahari bakiri ku mubare muto.
Bill
Gates yatangaje ko iterambere mu bwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence)
rizagabanya cyane uruhare rw’abantu mu mirimo myinshi ya gakondo nko mu buvuzi
no mu burezi kandi izo mpinduka zikomeye zishobora kuba mu gihe kitarenze
imyaka 10.
Mu
kiganiro aherutse kugirana n’umunyarwenya Jimmy Fallon kuri NBC mu kiganiro
“The Tonight Show,” Bill Gates washinze Microsoft, yavuze ku hazaza aho abantu
batazaba bagikenewe mu bintu byinshi kuko ikoranabuhanga rya AI rizajya rikora
imirimo isaba ubumenyi bwihariye bw’abantu.
Bill
Gates yasobanuye ko muri iki gihe, hakenewe abaganga benshi b’inzobere n’abarimu
benshi b’indashyikirwa ariko na none bigorana mu kubona abo barimu cyangwa
abaganga.
Ariko
mu myaka icumi iri imbere, “inama nziza z’ubuvuzi n'inyigisho nziza” bizaba
biboneka ku buntu kandi bisakare hose, nk’uko Gates yabitangaje.
Bill
Gates aherutse gusobanura byinshi kuri iyi ntego nshya yise “ubwenge bw’ubuntu”
mu kiganiro yagiranye n’umwarimu wa Harvard, Arthur Brooks agaruka ku byiza bya
AI n’ingaruka bizasigira abantu.
Yavuze
ko ikoranabuhanga rya AI rizagenda ryigarurira ubuzima bw’abantu, rigahindura
cyane inzego zitandukanye uhereye ku buvuzi n’isesengura ry’indwara kugeza ku
burezi aho abarimu b’ubwenge bw’ubukorano bazaboneka ku bwinshi abandi
bagasubira ku isuka.
“Ibi
ni ibintu bihambaye cyane, ndetse binasaba kwitonda kuko biri gukorwa vuba
cyane kandi nta mupaka bifite,” Gates abwira Brooks.
Mu
gihe bamwe babona AI nk’igikoresho kiza kiganisha abantu ku iterambere, abandi
basesenguzi ndetse yewe barimo na Elon Musk washyize imbaraga muri AI, basanga
ari urupfu abantu bari kwikorera bazi ko rugiye kubarinda urupfu kandi ari rwo
rubategereje.
Bill Gates yatangaje ko nta muganga cyangwa umwarimu uzaba ugikenewe mu myaka 10 iri imbere
TANGA IGITECYEREZO