Ubucuruzi mpuzamahanga ni kimwe mu bigaragaza imbaraga z'ubukungu bw'igihugu. Ibihugu binini mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga bifite uruhare rukomeye mu isoko mpuzamahanga, aho bifasha mu kubona ibikenerwa mu byiciro birimo ikoranabuhanga, inganda, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ibihugu biyobowe n'Ubushinwa bigaragara ku rutonde rushya rw'ibihugu byohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga, ni byo bifite uruhare runini mu bucuruzi mpuzamahanga, aho bikomeza kuzamura ubukungu bw’isi. Hamwe n’impinduka ziri kuba ku isoko mpuzamahanga, ibi bihugu birakataje mu guhanga udushya no kwagura imipaka y’ubucuruzi bwabyo.
Kuki nta gihugu cyo muri Afurika kigaragara kuri uru rutonde?
Nubwo Afurika ifite umutungo kamere w’ubutunzi bwinshi, hari impamvu nyinshi zituma itaza mu bihugu biyoboye ubucuruzi mpuzamahanga.
Ibibazo nk’ibikorwaremezo bidahagije,
umutekano mucye, imbogamizi z’ubucuruzi, ndetse n’ubuke bw’inganda, bituma
ibihugu by’uyu mugabane bidashobora guhanganira ku isoko mpuzamahanga.
Gusa, hari ibihugu
bigenda bigaragaza imbaraga mu bijyanye no kohereza ibicuruzwa hanze. Mu 2021,
Afurika y’Epfo yagize 21% by’ibicuruzwa byose byoherejwe hanze muri Afurika,
ikurikirwa na Nigeria ifite 10%. Ibi bigaragaza ko hari intambwe irimo guterwa.
Kugira ngo Afurika igire uruhare rukomeye mu bucuruzi mpuzamahanga, ibihugu byayo bigomba gushora imari mu nganda, kunoza amategeko agenga ubucuruzi, no gushyira ingufu mu bikorwa byoroshya iyoherezwa ry’ibicuruzwa.
Amasezerano nk’Isoko Rusange rya Afurika
(AfCFTA) ashobora gufasha mu kuzamura urwego rw’ubucuruzi kuri uyu mugabane.
Dore ibihugu 10 biyoboye Isi mu kohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga:
1. Ubushinwa – Tiliyari
3,380 z’amadolari
Ubushinwa ni cyo gihugu kiyoboye isi mu kohereza ibicuruzwa hanze, aho
bwohereza ibicuruzwa bifite agaciro ka tiliyari 3,380 z’amadolari buri mwaka.
Iki gihugu kiza imbere mu bikoresho by’ikoranabuhanga, imashini, imyenda,
n’ibikoresho bikozwe mu byuma. Ibigo bikomeye nka Huawei, Xiaomi, na Lenovo
bifite uruhare rukomeye mu bukungu bw'u Bushinwa.
2. Leta Zunze Ubumwe za
Amerika – Tiliyari 2,020 z’amadolari
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni igihugu cya kabiri mu kohereza ibicuruzwa
hanze, bifite agaciro ka tiliyari 2,020 z’amadolari. Ibyo iki gihugu cyohereza
cyane birimo indege za Boeing, ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Intel, ndetse
n’imiti. Kuba gifitanye amasezerano akomeye y’ubucuruzi na Canada na Mexique na
byo bigira uruhare mu kuzamura ubucuruzi bwacyo.
3. Ubudage – Tiliyari 1,690
z’amadolari
Ubudage ni cyo gihugu gifite ubukungu bukomeye i Burayi, aho bwohereza
ibicuruzwa bifite agaciro ka tiliyari 1,690 z’amadolari. Ibyo bugurisha cyane
ni imodoka (BMW, Volkswagen), imashini, ndetse n’imiti. Ubukungu bw’Ubudage
bushingiye ku nganda zikomeye n'ijambo bufite ku isoko ry’i Burayi.
4. Ubuholandi – Miliyari
935 z’amadolari
Nubwo ari igihugu gito, Ubuholandi ni kimwe mu bifite ubucuruzi mpuzamahanga
bukomeye cyane. Iki gihugu gifite icyambu cya Rotterdam, kimwe mu binini ku
isi, cyorohereza ubucuruzi bw’i Burayi. Ubuholandi buza imbere mu bicuruzwa
by’imiti, ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi
nk’indabyo n’amata.
5. Ubuyapani – Miliyari
717 z’amadolari
Ubuyapani buza ku mwanya wa gatanu, aho bwohereza ibicuruzwa bifite agaciro ka
miliyari 717 z’amadolari. Ibicuruzwa by’ubuyapani bizwi cyane birimo imodoka
(Toyota, Honda), ibikoresho by’ikoranabuhanga (Sony), ndetse n’imashini
zifashishwa mu nganda.
6. Ubutaliyani – Miliyari
677 z’amadolari
Ubutaliyani buzwiho gukora ibicuruzwa bifite ubuziranenge, bwohereza hanze
ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 677 z’amadolari, birimo imyambaro
y’abifie (Gucci, Prada), imodoka (Ferrari, Lamborghini), n’ibikoresho
by’inganda.
7. Ubufaransa – Miliyari
648 z’amadolari
Ubufaransa buza imbere mu byoherezwa hanze nk’indege (Airbus), imyambaro ihenze
(Louis Vuitton, Chanel), ndetse n’imivinyo. Iki gihugu kizwiho kugira inganda
zikomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’imideli.
8. Koreya y’Epfo –
Miliyari 632 z’amadolari
Koreya y’Epfo ni igihugu gishingira ubukungu cyane ku bucuruzi bw'ibyoherezwa
hanze. Ibyo yohereza birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga (Samsung), imodoka
(Hyundai, Kia), n’ubwubatsi bw’amato manini.
9. Mexique – Miliyari 593
z’amadolari
Mexique igira uruhare rukomeye mu bucuruzi mpuzamahanga kubera amasezerano
y’ubucuruzi ifitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada. Ibicuruzwa
byayo byoherezwa hanze cyane ni imodoka, ibikoresho by’ikoranabuhanga,
n’ibikomoka kuri peteroli.
10. Singapore – Miliyari
574 z’amadolari
Singapore, igihugu gito ariko gifite ubukungu bukomeye, gifite umwanya ukomeye
mu bucuruzi mpuzamahanga. Ibyo cyohereza cyane ibikoresho by’amashanyarazi,
imiti, n’ibikomoka kuri peteroli. Uburyo bworoshye bw’ubucuruzi muri iki gihugu
butuma kiba kimwe mu bihugu byihuta cyane mu iterambere ry’ubucuruzi.
Raporo nshya igaragaza ko ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga mu 2023 bifite agaciro ka tiliyari 23.8$
TANGA IGITECYEREZO