Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya ba Banki Nkuru y'u Rwanda, aho Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri na ho Dr Justin Nsengiyumva agirwa Guverineri Wungirije.
Ni impinduka Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2025, ashingiye ku biteganwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112
Izi mpinduka zibaye nyuma
y'aho John Rwangombwa wayoboraga iyi banki asoje manda ze ebyiri. Soraya
Hakuziyaremye akaba ari we mugore wa mbere mu mateka uyoboye BNR.
Soraya Hakuziyaremye yari
asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya yagiyeho mu
2021 asimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique wari uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi
wungirije muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Soraya Hakuziyaremye
yinjiye muri Guverinoma mu mpinduka zakozwe ku wa 18 Ukwakira 2018, aba
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda. Yize amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali
muri Ecole Belge de Kigali aho yasoje mu Mibare n’Ubugenge.
Nyuma yagiye kwiga mu
Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles yiga mu Ishuri ry’Imari rya Vlerick. Yaje gusoza
amasomo ye mu bijyanye n’imari ndetse no kumenyekanisha ibicuruzwa muri
Université Libre de Bruxelles.
Yamaze imyaka ine akora
muri Bank of New York guhera mu Ukuboza 2002 nyuma aza kuhava ajya muri BNP
Paribas Fortis i Bruxelles aho yakoze imyaka itandatu.
Mu 2012 ni bwo yagarutse
mu Rwanda amara imyaka ibiri n’igice akora nk’Umujyanama wa Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mbere yo kujya gukora mu kigo gikomeye
cy’Imari cyo mu Buholandi, ING Group aho yanabaye na Visi Perezida wacyo mu
Bwongereza.
Kuva muri Gashyantare
2013 ubwo Rwangombwa yagirwaga Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR),
ubukungu bw’u Rwanda bwagiye butera imbere ku muvuduko mwiza aho nibura buri
mwaka buzamuka ku kigero kiri hejuru ya 7%.
Muri gihe cye
nk’Umuyobozi wa BNR himakajwe ikoranabuhanga mu bijyanye na serivisi z’imari.
Urugero imibare iheruka ya BNR igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari
2021/2022, amafaranga yahererekanyijwe binyuze kuri telefone (Mobile Banking)
yiyongereye ku kigero cya 58 % ugereranyije n’umwaka wabanje, akava kuri
miliyari 4.707 Frw akagera kuri miliyari 6.616 Frw.
John Rwangombwa yakoze mu
nzego zitandukanye z’ubukungu bw’u Rwanda zirimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro,
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse aza kuyiyobora guhera mu 2009.
Muri icyo gihe nibwo hari
hari gushyirwa mu bikorwa gahunda ya mbere y’Imbaturabukungu (EDPRSI) igamije
kugabanya ubukene, yasize ubukene mu Rwanda bugabanyutseho 12 % guhera mu
2006 kugeza 2011.
Mu mwaka wa 2015 ubwo
yari amaze imyaka ibiri ayoboye BNR, yahawe igihembo cya Guverineri wa Banki
nkuru w’Umwaka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa BNR
Dr Justin Nsengiyumva yagizwe Guverineri Wungirije wa BNR
John Rwangombwa yari amaze imyaka 12 ayoboye Banki Nkuru y'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO