Nsengiyumya Shemu ukinira Java-Inovotec wayoboye igihe kinini agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025 ndetse akagera i Musanze ariwe uri imbere, yavuze impamvu atariwe byarangiye akegukanye.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Tour du Rwanda ya 2025 yakomeje ku munsi wayo wa 3 hakinwa agace ka Kabiri kavaga mu mujyi wa Kigali kuri MIC kakaba kasorejwe i Musanze ku ntera y'ibilometero 121.
Ubwo kari mu bilometero byako bya nyuma ,Nsengiyumya Shemu niwe wari imbere ariko birangira afashwe ndetse Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech aba ariwe ukegukana.
Nsengiyumya yavuze ko intege ze z'uyu munsi zari izo gusiga abandi hakiri kare kugira ngo abonye amanota ya Sprint.
Yagize ati "Intego z’uyu munsi zari izo gusiga abandi hakiri kare kuko ariya manota ya sprint nubwo bayandiye uwayatwaye yandushije 3 niyo ntego narimfite ariko n’ubundi ndayikomeza".
Yavuze ko akigera i Musanze ari imbere yamariyemo imbaraga ze zose gusa ageze mu kinigi birangira bamufashe.
Yagize ati "Agace k’uyu munsi nagashakaga nkigera hano mu mujyi wa Musanze mariramo imbaraga zanjye zose ngera hano mu Kinigi bataramfata ariko kubera ukuntu dukinana n’abakinnyi bakomeye cyane byarangiye nkabuze ariko n’ubundi niyo ntego".
Uyu mukinnyi wa Java-Inovotec yavuze ko ikintu abandi bamurishije ari uko baje bari mu gikundi gusa we akaba yavuye mu bandi hakiri kare.
Yagize ati "Ikintu bandushije nyine nuko baje bacometse ,ubundi umukinnyi uri butsinde aza mu gikundi kugira ngo agumane imbaraga ze kandi njyewe navuye mu bandi hakiri kare rero ngeze hano mu mujyi wa Musanze nashakaga gutsinda ariko byanze gusa n’ubundi niyo ntego mfite".
Nsengiyumya Shemu yavuze ko umutoza we yari yamubwiye ngo nagera i Musanze akiri imbere akomeze ahatane ubundi abe yanatwara agace.
Yagize ati "Umutoza yari yambwiye ngo ni ngera mu mujyi wa Musanze hakirimo umunota umwe ngerageze mariremo imbaraga zanjye zose kugira ngo nimbona bakomeje gusigana nkomeze njye gushaka agace ariko birangira byanze".
Yavuze ko nk'Abanyarwanda bose mbere y4uko Tour du Rwanda ya 2025 itangira bakoze inama bakemeranya ko bazajya bafashanya kugira ngo barebe ko bazatwara agace nibura.
Yagize ati "Nk’ikipe y’Abanyarwanda twese hamwe twakoze inama mbere y4uko dutangira isiganwa ,batubwira ko tuzajya dufanya ku buryo n'iyo twabona agace konyine ariko twafatanyije niyo ntego dufite n’ubundi yo gufatanya nk’Abanyarwanda".
Yavuze ko amahirwe agihari yo kuba hari umukinnyi w'Umunyarwanda watwara agace ndetse anavuga ko mu gace ko ku munsi w'ejo kuwa Gatatu azitwara neza.
Yagize ati "Amahirwe yo turayafite 100% kuko twageze mu Kinigi Karadiyo na Patrick bavanayo gusa birangira byanze ariko n’ubundi bari bafite intego yo gutwara agace.
Ejo n’ubundi biracyakomeje ni imisozi kandi ngerageza kuzamuka uriya mwenda w’umuzamutsi mwiza ejo ngomba kuwambara".
Tour du Rwanda ya 2025 izakomeza ku munsi wejo kuwa Gatatu hakinwa agace ka Gatatu kazava i Musanze kerekeza i Rubavu ku ntera y'ibilometero 102.
Nsengiyumva Shemu yayoboye isiganwa igihe kinini ariko birangira atariwe wegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025
TANGA IGITECYEREZO