RURA
Kigali

U Bushinwa bukomeje kurya isataburenge Samsung muri Amerika y'Epfo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/02/2025 10:52
0


Isoko rya telefone muri Amerika y'Amajyepfo ryazamutseho 15%, Samsung ikomeza kuyobora, ariko ibigo by’Abashinwa nka Xiaomi, Transsion na Honor biragenda bikura cyane.



Isoko rya telefone zigezweho muri Amerika y'Amajyepfo ryazamutseho 15% mu mwaka wa 2024 ugereranije n'umwaka wa 2023, aho habonetse miliyoni 137 zoherejwe, bigaragaza ko iki gice cy'Isi kiri gukura mu buryo bufatika.

Amakuru atangwa na Canalys, yerekana ko Samsung yakomeje kuyobora iri soko, ariko ibigo by’Abashinwa biragenda byiyongera cyane, bitanga ishusho y’uko isoko rihinduka.

Samsung yakomeje kuba ku mwanya wa mbere muri Amerika y'Amajyepfo, aho yohereje miliyoni 42.9 z'ibikoresho mu 2024, bigatanga 31% by'isoko ryose. Ibi bituma ikomeza gufata umwanya ukomeye, nubwo yagiye igaragaza izamuka rya 12% gusa ugereranije n'umwaka ushize.

Motorola, kimwe n'abandi bari ku isoko, nayo ikomeje kugaragaza imbaraga, nubwo yagabanutseho 4% ugereranije na 2023. Iki kigo cyohereje miliyoni 22.8 z'ibikoresho, bigatanga 17% by'isoko. Xiaomi, nayo, ikomeje kwiyongera, aho yohereje miliyoni 22.7, ikagira 17% by'isoko, kandi yagaragaje izamuka rya 20% mu kugurisha ibikoresho byayo ugereranije na 2023.

Transsion, ikigo cy’Abashinwa, kiza ku mwanya wa Kane n’ibikoresho miliyoni 12.8 byoherejwe, bigatanga 9% by'isoko mu 2024, ndetse ikaba yarazamutseho 40% ugereranije n'umwaka wa 2023. Honor nayo ifite ubushobozi bwo gukura cyane, aho yohereje miliyoni 8 z'ibikoresho, ikagira 6% by'isoko, kandi ikaba yarazamutseho 79% ugereranije na 2023.

Mu gihembwe cya Kane cya 2024, Samsung yakomeje kuyobora, aho yohereje miliyoni 10.2, bigatanga 31% by'isoko, kandi ikaba yarazamutseho 17%. Gusa, Xiaomi iri mu mwanya wa Kabiri, aho yohereje miliyoni 5.4, ikagira 16% by'isoko, kandi ikaba yarazamutseho 11%. Motorola nayo yaje ku mwanya wa Gatatu, ikagira miliyoni 5.2 zoherejwe, bigatanga 15% by'isoko, ariko ikaba yaragabanutseho 14% ugereranije n'igihembwe cya Kane cya 2023.

Canalys ivuga ko abantu muri Amerika y'Amajyepfo bagura cyane telefone  zihenze, aho igice kiri munsi y'amadolari 200 cyazamutse kuva kuri 41% kigera kuri 48% by'isoko muri 2024.

Ibi bigaragaza ko abakiriya bagenda bahitamo ibikoresho bihendutse, ndetse bikaba byagabanyije isoko ry'ibikoresho bihenze biri hagati ya $200 na $399.

Kuva mu 2024, isoko rya telefone muri Amerika y'Amajyepfo rigenda rihinduka, aho ibigo by’Abashinwa nka Xiaomi, Transsion na Honor byiyongera cyane. 

Nubwo Samsung yakomeje kuyobora, iyi mikorere ya gahunda y'ibigo by'Abashinwa igaragaza uburyo byifitemo ubushobozi bwo kugurisha ibikoresho by'ikoranabuhanga muri Afurika y'Epfo.

Uko gukura kw’ibigo by’Abashinwa bigaragaza ko bigiye kuba ikintu gikomeye mu isoko rya telefone muri aka gace.


Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND