Elon Musk yasabye abakozi ba leta gutanga raporo y’ibyagezweho, Trump arabishyigikira, ariko ibigo bimwe birabyanga. OPM yemeje ko bitari itegeko, bikomeza guteza urujijo.
Ku wa 24 Gashyantare 2025, Elon Musk, umujyanama wa Perezida Donald Trump, yohereje email asaba abakozi bose ba leta gutanga raporo y’ibyo bagezeho mu cyumweru cyashize.
Abatabikora bashoboraga gufatwa nk’abataye akazi cyangwa bakirukanwa. Ibi byateje urujijo mu nzego za leta, aho bamwe babwirwaga kudasubiza iyi email, mu gihe abandi basabwe kuyubahiriza.
Perezida Trump yavuze ko iki cyemezo ari "igisubizo cyiza" cyafasha kumenya abakozi badatanga umusaruro.
Nyamara, nyuma y’amasaha make, Ibiro bishinzwe Abakozi ba Leta (OPM) byatangaje ko gusubiza iyi email atari itegeko kandi ko kutabikora bitafatwa nk’ubwegure.
Ibi byateje kutumvikana, aho bamwe mu bakozi bari bategereje amabwiriza ya nyuma y’abayobozi babo kugeza ku mugoroba.
Ibigo nka FBI, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Minisiteri y’Ingabo byasabye abakozi babyo kutitabira iki cyifuzo, bivuga ko bishobora guhungabanya umutekano w’imikorere y’inzego za leta.
Nyamara, ibindi bigo byasabye abakozi kubahiriza ibyo basabwe, bituma hakomeza kubaho kudahuza mu miyoborere ya leta.
Nk’uko byatangajwe na AP News, Ishyirahamwe ry’abakozi ba leta (American Federation of Government Employees - AFGE) ryamaganye ibi bikorwa, rivuga ko ari uburyo bwo gushyira abakozi ku gitutu kugira ngo begure ku bushake bwabo.
Bavuze ko ari igikorwa kinyuranyije n’amategeko, kuko nta tegeko rihari riha Musk ububasha bwo gutanga amabwiriza nk’aya.
Ibi bibaye mu gihe Trump akomeje gahunda ye yo kugabanya umubare w’abakozi ba leta, nk’uko yari yarabisezeranye mu gihe yiyamamazaga.
Icyakora, ibibazo bikomeje kwibazwa ku ngaruka ibi byagira ku miyoborere ya leta, cyane cyane ku bakozi bakiri mu rujijo ku cyemezo cya nyuma kizafatwa.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO