Perezida wa Gasogi United, KNC yasezeranyije ikipe ya APR FC ko azayisezerera muri kimwe cya kane mu gikombe cy’Amahoro, akayibutsa ibyo yayikoreye mu mwaka ushize.
Ku wa Kane
ikipe ya APR FC izacakirana na Gasogi United mu mukino ubanza wa kimwe cya
kane mu gikombe cy’Amahoro. Ni umukino witezwe na benshi kubera ko mu mwaka
ushyize nabwo APR FC yavuye muri iri rushanwa isezerewe na Gasogi United muri
1/4 .
Perezida wa Gasogi ubwo ikipe ye yari imaze gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku munsi wa 18 wa shampiyona, yashimangiye ko ikipe ya APR FC ikinika ngo kuri we aho gukina na Kiyovu Sports yakina nayo.
KNC yagize
ati: “APR FC ntabwo ari ikipe mbi ariko ni ikipe ikinika kuko aho kugira ngo
ukine na Kiyovu wakina na APR FC, kuko ni ikipe ifungura ikaguha umwanya wo
gukina.
Nidukina
na APR FC igakina nk’uko nayibonye ikina na Musanze cyangwa igakina nk’uko
nayibonye ikina na Mukura VS, izaviramo ku mukino wa mbere.Izavamo tudategereje
umukino wo kwishyura.
Nshobora
kubivuga mugaseka ariko ndababwiza ukuri ntabwo uko APR FC ikina ari ikipe
wavuga ko utari bubonemo igitego. Yadutsinda ndetse ikadukuramo ariko ibyo
sibyo niteze.
Ibyo
mubonye hano ntimutekereze ko kuwa kane bidashobora kwisubiramo inshuro eshatu.
Nta makosa twemerewe na macye kuko ntitwemerewe gutsindwa. Ni ikipe nziza ariko
ntabwo yakwibagirwa ko ubushize ari twe twayikuyemo.
Mu mwaka w’imikino ushyize APR FC ntabwo yashoboye kurenga muri kimwe cya kane mu gikombe cy’Amahoro kuko yasezerewe na Gasogi United.
Muri uyu mwaka w’imikino na none APR FC izisobanura na Gasogi United muri kimwe cya kane yishakamo izagera muri kimwe cya kabiri.
Perezida wa Gasogi United yiyemeje gusezerera APR FC mu gikombe cy'Amahoro
TANGA IGITECYEREZO