Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko agiye gushyiraho Guverinoma y’ubumwe ihuriyemo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu rwego rwo guhangana n’ubwicanyi bukomeje kwiyongera mu burasirazuba bw’igihugu.
Mu ijambo rye ku wa Gatandatu, ari naryo rya mbere avuze kuva inyeshyamba za M23 zafata imijyi ikomeye mu burasirazuba bwa Congo, Tshisekedi yasabye abagize ihuriro riri ku butegetsi rya Sacred Union of the Nation kwirinda amakimbirane yo mu muryango imbere.
Yagize ati: "Nshobora kuba naratsinzwe urugamba rumwe, ariko intambara siyo narangije. Ngomba kwegera buri wese, harimo n’abatavuga rumwe na leta, hagashyirwaho guverinoma y’ubumwe bw’igihugu''.Nubwo atatanze ibisobanuro birambuye ku miterere yayo cyangwa igihe izatangirira.
Inyeshyamba za M23, ari nazo zifite ingufu kurusha andi matsinda arenga 100 yitwaje intwaro arwanira kugenzura no kugira ijambo mu burasirazuba bwa Congo, zimaze kwigarurira ako karere zifata imijyi y’ingenzi.
Abagera ku 3,000 bamaze gupfa, barimo ingabo za Congo n’izo mu bihugu bitandukanye. Mu gihe cy’ibyumweru bitatu gusa, M23 yafashe umujyi mukuru w’uburasirazuba bwa Congo, Goma, ndetse inafata umujyi wa kabiri munini, Bukavu.
Hari igihe inyeshyamba za M23 zatangaje ko zishobora kugera i Kinshasa, umurwa mukuru wa Congo, uri ku ntera irenga 1,600 km. U Rwanda rushinja Congo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ishinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi gahunda yo gushyiraho guverinoma y’ubumwe ije mu gihe urugomo rukomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Congo, aho abaturage benshi bakomeje guhunga ingo zabo kubera intambara hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23.
Ku wa Gatandatu, Perezida Tshisekedi yashimiye abasirikare baguye ku rugamba, anasezeranya kongerera ingufu igisirikare. Nubwo asaba ubufatanye bwa politiki mu guhangana n’iki kibazo, haracyari urujijo ku buryo iyo guverinoma y’ubumwe izaba iteye ndetse n’igihe izatangirira gukora.
TANGA IGITECYEREZO