Mu biribwa bibonekamo Vitamin ya B12 harimo ibiboneka byoroshye ndetse n’ibindi bisa n’ibyihagazeho, ariko n’ubundi dukunze kwitekereza iwacu mu miryango.
Ushobora
kuba warigeze kumva mugenzi wawe, cyangwa se n’undi muntu utazi, avuga ko mu
masohoro y’abagabo habamo Vitamin B12.
Ibi
bigatuma abakobwa bamwe bishora mu busambanyi butanakingiye kugira ngo babone
iyo B12 ngo ibafasha kugira imiterere myiza, nyamara batanitaye ko iyo mibonano
mpuzabitsina yabasigira indwara zitandukanye zirimo izidakira, gutwara inda
zitateganyijwe ndetse n’ibindi.
Nyamara
hari ibiryo bitandukanye ushobora gusangamo vitamin B12, ukabasha kuyibona
bitagusabye kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye yagusigira ibibazo
byinshi bikwicira ubuzima.
Urubuga
Healthline.com ruvuga ko B12 ikunze kuboneka cyane mu bikomoka ku matungo
byiganjemo cyane inyama. Ushaka B12 iri ku kigero cyo hejuru, ugirwa inama yo
kurya inyama y’umwijima ndetse n’impyiko.
Aba
bahanga mu buzima, bakomeza bavuga ko muri izi nyama habonekamo B12 iri ku
rwego rwo hejuru kurusha mu nyama zisanzwe, gusa bakemeza ko no mu nyama
zisanzwe B12 ibamo.
Ibindi
biribwa bibamo B12 ni inyama z’inka, amata y’inka n’ibindi biribwa cyangwa
ibinyobwa bakoramo nka Yahurute, amagi, amafi yo mu bwoko bwa Sardine,
n’ibindi.
Ese koko
mu masohoro habamo B12 ?
Yego, mu
masohoro y’umugabo habonekamo B12 ariko ku kigero kiri hasi cyane ku buryo
ibamo ntacyo yakumarira. Uwavuga ko uwazanye iki gitekerezo cyari gishingiye ku
gushaka kuroha abakobwa mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ntabwo yaba
abeshye.
B12 iba mu
masohoro y’abagabo nta kintu yagufasha mu kugira ubuzima bwiza, ahubwo ugirwa inama yo kurya ibyo biribwa niba koko ukeneye iyo vitamin.
None se
koko B12 ituma umukobwa azana amataye!?
Ubwo
twakoraga iyi nkuru twagerageje kureba inyigo zagiye zikorwa kuri Vitamin B12,
gusa nta na hamwe twabonye ko ifasha umuntu kuba yabyibuha igice icyo aricyo
cyose.
Gusa B12 ikenerwa mu mubiri cyane mu ikorwa rya ‘Red blood cells’ arizo zitwara umwuka ziwugeza ahantu hose mu mubiri. Iyi kandi niyo ifasha umubiri gukora ‘DNA’ zimwe zerekana isano hagati y’umwana n’umubyeyi mu gihe habayeho gushidikanya.
B12 kandi
ifasha ubwonko gukora neza, igafasha uyifite ihagije kugira imbaraga, ndetse no
kugira uruhu rwiza.
Bimwe mu
bimenyetso bikwereka ko ukeneye B12 kuko iyo ufite idahagije, harimo kugira
intege nke, kugagara igice cy’umubiri ukamera nk’ubaye ‘pararize’, gutakaza
ibiro cyane ndetse no kwiyongera cyane ko gutera k’umutima.
Abahanga
bagaragaza ko umubiri utabika B12 mu gihe wayifashe ari nyinshi, bityo bakavuga
ko gufata nyinshi cyane nabyo atari byiza ku mubiri w’umuntu.
TANGA IGITECYEREZO