RURA
Kigali

Hari aho Perezida akenera umusemuzi mu gihugu cye! Amahirwe yo kuba Abanyarwanda bahuriye ku rurimi rumwe

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/02/2025 10:26
0


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko kuba Abanyarwanda bafite amahirwe yo kuba bahuriye ku rurimi rumwe rw'Ikinyarwanda, ari ikirezi bakwiye gukanguka bakamenya ko cyera.



Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, ubwo yari ari mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, muri Lycée de Kigali, aho byizihirijwe ku rwego rw'Umujyi wa Kigali.

Uyu mwaka, uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Twige, Tunoze Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza’.

Ubwo yaganiraga n'Itangazamakuru, Minisitiri Dr Utumatwishima, yabajijwe niba hari umusaruro abona mu kuba urubyiruko rwamenya kuvuga neza Ikinyarwanda bijyanye n'ejo hazaza h'igihugu, ahita abisanisha n'amahirwe Abanyarwanda bafite yo kuba bahuriye ku rurimi rumwe rw'Ikinyarwanda nk'igihugu cyose.

Ati: "Kuba turi miliyoni 14 z'Abanyarwanda dushobora kumvikana mu Kinyarwanda, navuga ko ari impano idasanzwe igihugu cyacu gifite. Hari ibihugu byinshi uyu munsi nk'Umuyobozi w'Igihugu na we akenera umusemurira ngo avugane n'abaturage be. Ibyo bituma ubumwe bugorana muri icyo gihugu. 

Twebwe ni impano dufite, ni umugisha, ni umurage tugomba kuzirikana ko kuba tuvuga ururimi rumwe rw'Ikinyarwanda bigomba guherekeza ubumwe twubaka nk'Abanyarwanda."

Yakomeje agaragaza ko Abanyarwanda nibakomeza kuzirikana aya mahirwe bafite, bizabafasha gukomeza kumvikana mu mvugo no mu myandikire ndetse n'amateka bakayumva kimwe, ibizakomeza kurinda ubumwe bwabo.

Hari gahunda yo gushyira Ikinyarwanda ku ikoranabuhanga rya AI

Mu rwego rwo kurushaho gukomeza gusigasira ejo hazaza h'ururimi rw'Ikinyarwanda, Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko hari gahunda yo kucyongera mu ndimi z'ikoranabuhanga rya AI (Articificial Intelligence) kugira ngo ikibazo icyo ari cyo cyose umuntu yahura na cyo abe yakibaza byoroshye mu Kinyarwanda. 

Ati: "Ku bijyanye rero n'uko Ikinyarwanda kizakomeza gukenerwa, nta na rimwe Ikinyarwanda kitazaba isano iduhuza nk'Abanyarwanda. Nta gihe rero kizabura agaciro, tuzakomeza kukirinda, twaba batoya mu mashuri nk'aya yisumbuye, ay'ibanze cyangwa muri za kaminuza, tuzakomeza kuzirikana uru rurimi."

Yakomeje agira ati: "Navuga ko rero, ahazaza ntihatandukanye natwe, kandi twe ntaho dutandukaniye n'Ikinyarwanda."

Mu Rwanda, Ikinyarwanda cyemewe n’Itegeko Nshinga nk’ururimi rw’igihugu ndetse n’urw’ubutegetsi. Indirimbo yubahiriza igihugu na yo irubona nk’umurunga ubumbatiye ubumwe bw’Abanyarwanda, aho igira iti “…Ururimi rwacu rukaduhuza…”


Minisitiri Utumatwishima yagaragaje Ikinyarwanda nk'umurage ukomeye Abanyarwanda bahawe uzabafasha gukomeza kubaka ubumwe bwabo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND