RURA
Kigali

Umwe nturi ku isoko! Agaciro k’imyenda John Legend yaserukanye ku rubyiniro i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2025 12:56
0


Umunyabigwi mu mateka y'umuziki ku Isi, John Legend yanditse andi mateka avuguruye mu rugendo rwe rw’umuziki, nyuma yo gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere n’inshuro ye ya mbere mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.



Nk’umuhanzi wese aho ava akagera ikintu cya mbere yitaho ni imyambarire ndetse n’uko agaragara iyo ari imbere y’abakunzi b’umuziki we baba bamuhanze amaso ari benshi ndetse n’itangazamakuru riba rireba akantu ku kandi kubiri kubera mu gitaramo.

Abajyanama ba John Legend n’abashinzwe kumwitaho bari bamaze hafi icyumweru i Kigali mu gutegura urugendo rw’uyu muhanzi banyarukiye mu nzu zihanga imideli i Kigali bashakisha imyambaro yaserukana muri iki gitaramo cy’amateka muri Afurika.

Aba bajyanama be banyarukiye mu nzu y’imideli ya Moshions iyobowe na Moses Turahirwa bahakura imyambaro itandukanye irimo iya John Legend n’abariririmbyi be b’igitsina gore batatu.

Umwambaro w’ibara ry’umweru n’ubururu buke ku rutugu rw’iburyo ukoze nk’ikoti rifite umwitero wahitiwemo John Legend witwa “Shana Dress Jacket” ufite agaciro ka miliyoni 3Frw nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Moshions. Uyu niwo mwambaro John Legend yaserukanye mu gice cya mbere cy’igitaramo.

Mu gice cya kabiri John Legend yagiye kuruhuka agarukana ikoti ry’umukara rifite umwitero w’ibara rishashagirana nka zahabu.

Uyu mwambaro wahanzwe na Tanga Design. Uyu munyamideli aganira na InyaRwanda yavuze ko uyu mwenda wambawe na John Legend atarawushyira ku isoko ngo ugenerwe agaciro kawo.

Kenshi na kenshi imyambaro yambawe n’ibyamamare mu bikorwa bitandukanye usanga iyo igiye hanze ihita izamurirwa ibiciro cyangwa igashakishwa cyane ku isoko kuko iba ikenewe na benshi banyuzwe nayo kubera ko bayibonanye ibyamamare.

Muri rusange imyambaro cyangwa imyenda yose John Legend yaserukanye ifite aho ihuriye n’umuco nyarwanda nk’igihugu yari agiye gutaramiramo umuhanzi w’umuhanga areba akantu kose kamuhuza n’abantu baho bikamworohera gukurura amarangamutima yabo.

John Legend yagize umugisha wo gukora igitaramo cya mbere muri Afurika kikitabirwa n’umukuru w’igihugu, ibintu bidakunze kuba henshi ku Isi.

Iki gitaramo John Legend yaririmbyemo i Kigali mu ijoro rya tariki 21 Gashyantare 2025 cyateguwe na Global Citizen binyuze mu iserukiramuco rya Move Afrika rizajya riba buri mwaka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ni iserukiramuco ryatangirijwe i Kigali mu 2023 mu gitaramo cyaririmbyemo umuraperi Kendrick Lamar nacyo cyari icya mbere uyu muraperi akoreye muri Afurika.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhangamideli David Thomas usanzwe ukorana bya hafi na John Legend, yavuze ko yishimiye gukorana na Moshions ndetse na Tanga Design mu guhitamo imyambaro uyu mugabo yaserukanye.

Yavuze ko iyi myambaro bayihisemo mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa by’abahangamideli bo mu Rwanda. Ati “Byari ibyishimo by’ikirenga kuri njye gukorana n’abo, mu rwego rwo kugaragaza ibihangano nyarwanda n’umuco ku rwego rw’Isi.”

David Thomas yavuze ko uretse John Legend, n’abaririmbyi be barimo Natalie Imani, Shenice Johnson, ndetse na Kay Manee bambaye imyenda ya Moshions.


John Legend yashimye inzu y'imideli yamwambitse iyi myambaro ihagaze Miliyoni 3 Frw 


John Legend yashimye Tanga Design kubera iyi myambaro yaserukanye


John Legend asanzwe akorana n'umunyamideli witwa David, ari nawe wakoranye na Moshions na Tanga mu guhitamo iyi myambaro 


Turahirwa Moses washinze Moshions ari kumwe n'ikipe ya John Legend ubwo bamusuraga aho akorera


Tanga Design yabwiye InyaRwanda ko iyi myambaro yahanzwe itarashyirwa ku isoko, ndetse ko atarayigenera igiciro 

Turahirwa Moses ari kumwe n'abaririmbyi ba John Legend mbere y'igitaramo cyabo muri BK Arena

Abaririmbyi ba John Legend bambaye imyambaro yahangiwe muri Moshions


Umuhangamideli David Thomas wakoranye na Tanga Design na Moshions mu guhitamo imyambaro ya John Legend, basanzwe bakorana

John Legend yagaragaje ko yanyuzwe no gukorana n'inzu z'imideli zo mu Rwanda

KANDA HANO UBASHE KUMVA NO KUREBA BIMWE MU BYARANZE IGITARAMO CYA JOHN LEGEND

">

Kanda hano urebe amafoto menshi y'igitaramo cya mbere cya John Legend i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND