RURA
Kigali

John Legend yafashwe amafoto mu masegonda 180', ibyuma birazingwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2025 14:53
0


Umunyamuziki John Legend yabaye umuhanzi wa mbere kuva mu myaka 30 ishize utaramiye i Kigali, agatanga igihe gito cyo kumufata amafoto, kuko ba gafotozi b’i Kigali bemerewe gusa kumufata amafoto mu gihe cy’amasegonda 180’, ubundi bazinga ibyuma bakurikirana igitaramo nk’abandi bafana bose.



Uyu mugabo w’imyaka 46’ wataramiye ibihumbi by’abantu muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, yari afite umwihariko utandukanye n’uw’abandi bahanzi bose, bataramiye i Kigali kuva mu myaka 30 ishize. 

Mu gice cya Mbere yaserutse yambaye imyambaro yahanzwe na Moshions, mu gihe cya kabiri aserukana imyambaro yahanzwe na Tanga Design. Muri ibi bice byombi, uretse amafoto yafashwe na Getty Images, abandi bafotozi b’i Kigali bari bicaye bakurikiranye igitaramo nk’abandi.

Uyu mugabo yari afite ku rubyiniro abaririmbyi b’abakobwa batatu, n’abacuranzi batandatu bari ku byuma bitandukanye. Mbere y’uko ajya ku rubyiniro, abafata amafoto bakorera ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda, babwiwe ko batagomba kurenza amasagonda 180 (Iminota 3’), bafata amafoto John Legend. 

Uti byari biteye gute! 

John Legend yaririmbye indirimbo ya mbere ba gafotozi bafata amafoto mu masegonda 60’, aririmba indirimbo ya Kabiri bafata amafoto mu masegonda 60’, no ku ndirimbo ya Gatatu bigenda uko- Kuva ubwo ntibongeye gucaracara imbere. Ni na ko byagenze ku bafaga amashusho.

Buri wese, yahataniraga gufata amafoto menshi kubera ko yari azi neza ko atazakubona andi mahiwe yo gusubira imbere ya John Legend. 

Amafoto y’ibitangazamakuru byinshi yagiye hanze, ahuriye mu kuba bafotoye uyu mugabo mu gice cya mbere yambaye imyenda ya Moshions, ariko ntibafite amafoto y’igice cya Kabiri yambaye imyenda yahanzwe na Tanga Design.

Abafataga amafoto bari babwiwe ko urenga ku mabwiriza yamburwa ‘Camera’. Ubwo, John Legend n’umugore we banyuraga muri ‘Back Stage’ banyuze mu nzira imwe n’abanyamakuru, nabwo abashinzwe umutekano we banga ko afatwa amafoto n’amashusho. Ba gafotozi kandi ntibari bemerewe gukoresha ‘Flash’ ya Camera.

Hari impamvu nyinshi umuhanzi ashobora gusaba ko afotorwa igice kimwe cy’igitaramo cye:

1.Kubungabunga uburyo bwo kwerekana igitaramo: Umuhanzi ashobora kuba afite igitekerezo cyihariye cy’uko igitaramo cye kigomba kugaragara, bityo agashaka ko amafoto afatwa agaragaza igice runaka gusa.

2.Kugira ubwisanzure ku rwego rwe: Hari abahanzi bumva bafite umudendezo iyo bataramira abantu nta bantu benshi bafata amafoto n’amashusho, kuko bituma babasha gukorana n’abafana be mu buryo bwisanzuye.

3.Guhanga udushya: Umuhanzi ashobora kuba afite gahunda yo gushyira amafoto cyangwa amashusho y’igitaramo cye ku muyoboro we bwite mbere y'uko bimenyekana ahandi.

4.Kwirinda gutangaza igitaramo cyose ku mugaragaro: Hari igihe umuhanzi aba atifuza ko ibice byose by’igitaramo cye byerekanwa ku mbuga nkoranyambaga na buri wese cyangwa bigasaranganywa na buri wese.

5.Ibibazo by’urumuri n’ubwiza bw’amafoto: Hari igihe abahanzi bumva ko urumuri rw’ahantu runaka ari rwo rutanga amafoto meza, bakifuza ko abafotora bakora akazi kabo gusa muri icyo gihe cyihariye.

6. Imbogamizi z’amategeko n’amasezerano: Umuhanzi ashobora kuba afite amasezerano n’ikigo runaka cyafashe uburenganzira bwo gufata amafoto cyangwa amashusho, bityo agasaba ko abandi bafotora bagira aho bagarukira.

7. Gukomeza ibyiyumviro by’Abitabiriye Igitaramo: Hari igihe abahanzi batifuza ko abafana bagira icyo bazirikana cyane ku mafoto, ahubwo bakibanda ku byiyumviro by’igitaramo ubwacyo.

Uyu mwanzuro ugenwa n’ibitekerezo bya buri muhanzi n’uburyo yifuza gutanga igitaramo cye.

John Legend yafashwe amafoto mu gihe cy'amasegonda 180' mu gice cya mbere, igice cya kabiri akiririmba bamwe bazinze ibyuma

John Legend yagaragaje ubuhanga bukomeye ubwo yaririmbaga indirimbo ze zamenyekanye ku Isi

Umuhanzi asaba gufotorwa igice kimwe, kenshi bitewe n'abo aba yahaye uburenganzira bwihariye








John Legend yaririmbye anyuzamo akicurangira 'Piano' ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe

John Legend yatangaje ko yishimiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere nyuma y'imyaka 21 ari mu muziki

KANDA HANO UBASHE KUREBA BIMWE MU BYARANZE IGITARAMO CYA JOHN LEGEND I KIGALI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND