RURA
Kigali

Imbamutima za John Legend wataramiye i Kigali bwa mbere-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2025 11:38
0


Umuririmbyi w’umunyabigwi mu mateka y’umuziki ku Isi, John Legend yanejejwe cyane no kuririmbira i Kigali mu Rwanda igihugu yari agezemo bwa mbere ndetse ikaba inshuro ya mbere ataramiye muri Afurika y'Uburasirazuba muri rusange.



Uyu muhanzi wahuruje benshi mu bakunzi b'umuziki we baturutse hirya no hino muri Afurika no hanze yayo bahuriye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025 yishimiwe bikomeye na benshi baririmbanye indirimbo ze kuva atangiye kugeza asoje. 

Uyu muhanzi ubitse Grammy Awards 12 ubwo yari ageze hagati mu gice cya mbere cy’igitaramo yafashe umwanya atanga ubutumwa ku baje kumushyigikira. 

John Legend yavuze ko yishimiye gutaramira i Kigali, ataka uyu mujyi utangarirwa na buri wese uwugezemo bitewe n’ubwiza na serivise ahasanga.

Yatangiye agira ati “Ndanezerewe cyane kuba ndi hano. Twageze i Kigali mu gitondo cy’uyu munsi" ari kumwe n’umugore we Chrissy Teigen (yashatse kuvuga igitaramo cya tariki 21 Gashyantare 2025).

"Nahise numva ubwuzu bwanyu nubwo mutari muhari umunsi wose, nahise numva ubwiza bw’uyu mujyi umunsi wose mpamaze.”

Yakomeje avuga ati “Ndanezerewe cyane kuba ndi hano, ku nshuro yanjye ya mbere ntaramiye i Kigali, inshuro ya mbere ntaramiye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, inshuro ya mbere ntaramiye mu Rwanda, turi hano kubera ko tubakunda, kubera ko dushaka kwishimira umuziki, urukundo n’umuco, kubera ko twumva buduhuza , biranejeje cyane kuba turi hano.”

John Legend wari umaze gukirigita amarangamutima y’abakunzi b’umuziki yahise abasezeranya ko bagiye kuririmbana indirimbo ze hafi ya zose agakora kuri buri Album mu 10 amaze gushyira ku isoko.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko yishimiye uburyo abari muri BK Arena bari kuririmbana nawe ijambo kuri ndi agaragaza ko byamunejeje cyane abasaba kubikomeza.

John Legend ni umwe mu banyamuziki bake ku Isi bamaze gutwara ibihembo bikomeye ku Isi bikubiye mu cyitwa EGOT. Ibi bisobanuye ko umuntu yatwaye ibihembo birimo Emmy Awards, Grammy Awards, Oscar Awards na Tony Awards.

Aka ni agahigo Johny Legend yagezeho mu 2018 ubwo yatwaraga igihembo cya Emmy Award bitewe na filime yakoze yise “Jesus Christ Superstar Live” yanyuze kuri NBC ndetse akaba yaranayikinnyemo ari Yesu. John Legend yageze ku rubyiniro saa tatu n’iminota 34 z’ijoro, asoza igitaramo cye saa tanu n’iminota 5’ ashima uko yakiriwe.

Izina rye nyakuri, yitwa John Roger Stephens, ariko akoresha izina rya "John Legend" nk'izina ry'ubuhanzi. Yabonye izuba ku wa 28 Ukuboza 1978, i Springfield mu Mujyi wa Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa piano, n’umukinnyi wa filime. Azwi cyane mu njyana ya R&B, soul, na pop.

Indirimbo yamenyekaniyeho yitwa "All of Me" yasohotse mu 2013. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ku isi yose, igakundwa mu bukwe no mu rukundo.

Mu rugendo rwe rw’umuziki yatsindiye kandi yegukanye ibihembo bikomeye bya muzika birimo Grammy Awards 12, Oscar Award, Golden Globe, na Tony Award.

Yabaye umwe mu bantu bake begukanye ibihembo byose byizwi nka EGOT (Emmy Awards, Grammy Awards, Oscar Awards, na Tony Awards).

Ni umuhanzi wageze ku ntebe y’ishuri, kuko yize muri Kaminuza ya Pennsylvania, aho yakuye Impamyabumenyi mu mategeko ya Gisivili (English & African-American Literature).

John Legend yashakanye na Chrissy Teigen, icyamamare mu mideli n'itangazamakuru, barushinze muri 2013. Bafitanye abana batatu.

Album ye ya mbere ye ya mbere yitwa Get Lifted, yasohotse mu 2004. Yamugejeje ku rwego mpuzamahanga, ndetse inamuhesha igihembo cya Grammy Award.

Uretse kuririmba, ni umucuranzi w’umuhanga cyane ku piano, kandi akenshi yicurangira mu bihangano bye. Ndetse, yitabajwe na benshi mu bahanzi bakomeye ku Isi, mu ndirimbo zaciye ibintu hirya no hino ku Isi.

John Legend ni umufatanyabikorwa w’ibikorwa byinshi by’ubugiraneza, cyane cyane bijyanye no guteza imbere uburezi, kurwanya ubukene, no gushyigikira uburenganzira bwa muntu.

Ndetse mu butumwa bwe, yemeza gutaramira i Kigali, yavuze ko igitaramo cye kirenze gutanga ibyishimo, ahubwo harimo no gufasha urubyiruko kubona amahirwe y’akazi no guhanga udushya.

Arenzaho ko Afurika kuva na cyera irajwe ishinga no guteza imbere umuco, ndetse yishimira kugira uruhare mu guha icyerekezo umuziki wa Afurika n’inganda ndangamuco muri rusange. Afite ku isoko ibihangano biryoshye birimo nka "Ordinary People," "Green Light," na "Love Me Now."


John Legend yatangaje ko yishimiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere




John Legend yumvikanishije ko yataramiye mu Rwanda kubera urukundo abafana be




















Byari ibicika mu gitaramo cya mbere uyu munyabigwi yakoreye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba






John Legend yaririmbye yicurangira 'Piano' yisunze zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe






">KANDA HANO UREBE ISESENGURA RYAKOZWE KU GITARAMO CYA JOHN LEGEND I KIGALI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND