Ayra Starr, umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, yatangaje uburyo urwo yakunze umuziki wa Nicki Minaj rwamubereye isoko y’ihumure ndetse n’inkingi yo kwihangana mu rugendo rwe rwo kuba icyamamare mu ruhando rwa muzika mpuzamahanga.
Uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yitwa Rush, yagarutse ku bihe bye byatambutse, aho yavuze ko mbere y’uko yamamara yari umufana w’akadasohoka wa Nicki Minaj, umuraperikazi w’Umunyamerikakazi wamamaye cyane mu ndirimbo nka Anaconda.
Ayra Starr yavuze ko yakundaga kwifashisha imbuga nkoranyambaga zinyuranye, agashyiraho amafoto n’amashusho ya Nicki Minaj nk’uburyo bwo kwerekana urwo rukundo. Ibyo byatumaga ahora ahamya imbere y’abantu ko na we afite inzozi zo kugera kure mu muziki nk'uko bitangazwa na banzamedia.
Mu buhamya bwe yagize ati: “Nta Fan club yanjye bwite nari mfite mbere y’uko mba Ayra Starr. Icyo nari mfite ni fan club ya Nicki Minaj.”
Ubwo bushake bwo gukunda no gukurikira ibikorwa bya Nicki Minaj bwatumye Ayra Starr ashishikazwa cyane no kwiyubaka mu muziki. Mu gihe yageragezaga gushaka umwihariko we, urwo rukundo rwamubereye urufunguzo rwo gushyiramo imbaraga nyinshi no gukomeza kwihanganira imbogamizi zose.
Kuri ubu, Ayra Starr ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika bamaze kugera ku rwego rw’isi, ndetse mu rugendo rwe ashimangira ko urukundo yakundaga Nicki Minaj rwabaye isoko y’ubutwari bwamufashije gukabya inzozi ze.
Ayra Starr wahize ari umufana wa Nicki Minaj, ubu nawe ageze kure muri muzika
Nicki Minaj, umuraperikazi ufite izina rikomeye muri iyi njyana
TANGA IGITECYEREZO