RURA
Kigali

Butera Knowless, Yampano na Alyn Sano mu bagufasha kuryoherwa na Weekend – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/02/2025 21:41
0


Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.



Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

Mu ndirimbo nshya, harimo iyitwa “Umutima” y’umuhanzikazi Butera Knowless washyize ahagaragara amashusho yayo ku wa 19 Gashyantare 2025, aho yahise anatangaza ko iri mu zizaba zigize Album ye ya Gatandatu, kandi ko yitondeye ikorwa ryayo byanatumye yiyambaza abantu bane mu iyandikwa ryayo kugirango izanogere abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Uyu muhanzikazi wo muri Kina Music yatangiye guteguza iyi ndirimbo ku wa 7 Gashyantare 2025. Icyo gihe yerekanaga ko yamaze kurangira, igisigaye ari uko azayishyira ku isoko abantu bakayumva, kandi bagatangira kwitegura Album ye nshya. 

Ni indirimbo igiye hanze mu gihe amezi 11 yari ashize nta ndirimbo asohora, kuko yaherukaga gusohora indirimbo yise ‘Uzitabe’ yifashishijwe mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, byabaye muri Kanama na Nzeri mu 2024.

Knowless yabwiye InyaRwanda, ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha umusizi Rumaga, Platini P ndetse na Mamba, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize, byatumye bahuza ibitekerezo kugirango isohoke nk’uko yayifuzaga. Ariko kandi iyi ndirimbo Butera Knowless nawe yayanditseho.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, hagaragaramo amwe mu mafoto ari kumwe n’umugabo we Ishimwe Karake Clement mu bihe bitandukanye.

Yasobanuye ko iyi ndirimbo igenewe umuntu wese, ariko bitewe n’uko yitsa ku rukundo n’umuryango we iwushingiyeho.

Ati “Ntabwo byari ibitekerezo byanjye ku buryo yaba indirimbo yanjye nikoreye gusa. Ariko urumva ibitekerezo by’abo bantu bose biganisha ku magambo meza y’urukundo, no gukunda kandi nanjye nkaba mfite uwo nkunda, nanjye yankozeho.”

Akomeza ati “Yankoze ku mutima, bituma numva n’ubwo twandika turebera mu mboni ngari, ariko nanjye nakwisangamo. Hanyuma rero niko gukoresha ariya mashusho (ari kumwe na Clement) kuko numvaga nanjye indeba yankozeho, kandi iyo inkozeho, ubwo aho iba ikoze, ni hariya.”

Yavuze ariko ko yandika iyi ndirimbo itari mu rugo ‘w’indirimbo yanjye na Clement’ ariko ‘nk’uko turi abantu, turi ‘Couple’ kandi ikaba ari indirimbo nziza ifite amagambo meza akora ku mutima nk’abantu bakundana, natwe twajya muri bamwe bazayumva, cyangwa se bayigizemo uruhare’.

Mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo, harimo agaragaza igice kimwe cy’inzu atuyemo n’umugabo we mu Karumuna, ndetse na ‘Pisine’. Ati “Nibyo koko hari amashusho twakoreye mu rugo.”

Uyu muhanzikazi yasabye abantu “gushimishwa n’iyi ndirimbo, ikabakora ku mutima nk’uko nanjye yawunkozeho, n’abandi bari kuyumva ikabakora, bakayisangiza abakunzi, inshuti, abavandimwe, bakayishimiramo, bakayibyina, bakayitura ababo, kandi nizera ntashidikanya y’uko ibashimisha ku kigero cyo hejuru.”

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Meddy Saleh, ni mu gihe amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Producer Mamba, anononsorwa na Bob Pro.

Ni mu gihe gitari yumvikanamo yacuranzwe na Hirwa Jules. Igaragaramo kandi umubyinnyi wamamaye nka Shakirah, ni mu gihe Milly Beauty ariwe Knowless yifashishije mu kumukorera ibirungo by’ubwiza n’abandi bakoranye.

Knowless yaherukaga gushyira ku isoko Album ya Gatanu yise ‘Inzora’ iriho indirimbo 11, yakoranyeho n’abahanzi barimo Social Mula, King James, Nel Ngabo, Platini, Aline Gahongayire, Tom Close na Igor Mabano.

Mu bandi bahanzi bakoze mu nganzo muri iki Cyumweru harimo umuhanzikazi Alyn Sano washyize hanze iyo yise ‘Fire,’ Yampano, Confy, umuhanzikazi Melissa Nyarwaya uri mu bari kuzamuka neza, umuramyi Adrien Misigaro, n’abandi.

1.     Umutima – Butera Knowless

">

2.     Fire – Alyn Sano

">

3.     Mamayi - Yampano

">

4.     Confy – Fiya

">

5.     Mporana Inyota – Adrien Misigaro

">

6.     Scam – Olo ft Papa Cyangwe & Dj Flixx

">

7.     Balotelli – Melissa Nyarwaya

">

8.     Umujinya – Cally

">

9.     Ihumure – Alicia & Germaine

">

10. Amahitamo Yacu Meza – Aloys Family

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND