Music Therapy ni uburyo bw’ubuvuzi bukoresha umuziki mu kuvura no kugabanya ibibazo bitandukanye cyane cyane iby'imitekerereze n'imihangayiko, kandi bwagaragaye ko bufite akamaro gakomeye mu buzima bw’abantu.
1.Kuvura indwara z’umutima n'ubwonko
Mu buzima bwa buri munsi, indwara z’umutima n’ubwonko ni zimwe mu mbogamizi zikomeye zihangayikishije abantu benshi. Music Therapy yafashije abantu benshi kugabanya ingaruka z'izi ndwara, ndetse no kuzivura. Ubu buryo bw'ubuvuzi bwakomeje gukundwa kubera ubushakashatsi bwagaragaje ko bufite ingaruka nziza ku barwayi.
2.Kugabanya agahinda n’imihangayiko
Ubushakashatsi bwerekanye ko Music Therapy ifasha mu kuvura
indwara z'ubwonko nk’agahinda gakabije, stress, n’imihangayiko. Abashakashatsi
barimo n’umushinwa wakoranye n’abarokotse intambara ya kabiri y’isi, bemeje ko
kumva cyangwa gukina umuziki bifasha guhindura imitekerereze, bigatera icyizere
no guhindura amarangamutima. Iyo uhuje umuziki n'ubuganga, bishobora kuvamo
igisubizo gikomeye ku murwayi.
Inzobere zemeza ko umuziki ushobora guhindura imitekerereze
y’umuntu, ugafasha kugabanya ibibazo by'agahinda cyangwa kwigunga. Ibi biterwa
n’uko kumva umuziki cyangwa kuwucuranga bituma umuntu yiyumva mu bihe byiza,
bikagabanya ibitekerezo bibi.
Abarwayi bafite indwara z’imyakura, nka Parkinson’s,
bagaragaje ko Music Therapy ibafasha mu kugumana ubushobozi bwo kugenda neza no
kugabanya ububabare. Music Therapy yifashishwa nk’imyitozo ngororamubiri, ikaba
ifasha umurwayi kugira imbaraga no kugumana icyizere cyo gukira.
Ubushakashatsi bwakorewe mu bigo nderabuzima bwerekanye ko
Music Therapy ifasha mu kwihutisha urugendo rwo gukira ku barwayi bamwe na
bamwe. Hari n’umuganga witwa Raymond Leone wagaragaje ko buri munsi yamenyaga
byinshi binyuze mu kwita ku barwayi akoresheje umuziki.
Umubyeyi wa Jimmy, umwana wari ufite ibibazo byo mu mitekerereze, yashimye abaganga bakoresheje Music Therapy, ati: "Mwarakoze kuba mwaratumye Jimmy yongera kwishima. Music Therapy yabereye ingirakamaro ubuzima bwa Jimmy.”
Music Therapy rero, mu gihe ikoreshejwe neza n’inzobere, ni uburyo bufasha abarwayi guhindura ubuzima bwabo no gukira vuba. Bifasha mu buryo bw'imitekerereze n'amarangamutima, bikaba icyizere gishya ku barwayi batandukanye nk'uko tubikesha www.health.havard.ed.
TANGA IGITECYEREZO