RURA
Kigali

Hamuritswe ubushakashatsi bugamije kubungabunga ibiti by'amateka mu Rwanda

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:21/02/2025 6:59
0


Mu rwego rwo kubungabunga ibiti bibumbatiye amateka, hamuritswe ubushakashatsi bugamije kumenya no gucukumbura aho ibyo biti biherereye ngo byitabweho.



Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA), ku bufatanye n’ikigo cy’indashyikirwa mu micungire y’ibinyabuzima n’imicungire y’umutungo kamere (CoEB) muri kaminuza y’u Rwanda (UR), batangije ubushakashatsi bugamije gucukumbura no kubungabunga ibiti bibumbatiye amateka n'umuco mu Rwanda.

Ni ubushakashatsi buzibanda cyane ku biti bimaze igihe kinini, bibyibushye, bifite amateka haba mu muco ndetse n'ibindi byaba byaravuyeho ibitekerezo.

Mu rwego rwo gukusanya amakuru, hazakoreshwa uburyo bwo gutanga amakuru ku bazi neza aho ibyo biti byaba biherereye, gutanga amakuru agendanye n'ibyo biti, ...

Mu birori byo kumurika uyu mushinga, Beth Kaplin, Umushakashatsi Mukuru wa CoEB yavuze ko mu Rwanda hari ibiti byinshi bibumbatiye amateka ariko mu gihe bitamennyekanye ngo birindwe, byazazimira n'amateka akazimira.

Yasobanuye kandi uyu mushinga uzafasha mu Kubona uburyo bwiza bwo kubona imbuto kavukire yo kugarura ubwoko bw'ibiti kavukire, kuboneka kw'amakuru y'ibiti kavukire mu Rwanda, Kongera ubumenyi bwabaturage ku kamaro k'amoko y'ibiti kavukire ...

Bimwe mu biti by'amateka harimo imivumu, Inyabutatu ya Rwanda, imisave, Verminia amygdalena, Dracaena afromontana ....

Nyuma yo kumurika uyu mushinga, abitabiriye ibirori byamurikiwemo uyu mushinga bahawe impano z'imbuto z'ibiti bibumbatiye amateka n'umuco nyarwanda.


Hamuritswe umushinga wo gukora ubushakashatsi bugamije kumenya ibiti by'amateka biri mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND