RURA
Kigali

Inkotanyi zashonje imyaka myinshi ariko zibohora u Rwanda, nta nzara badutera yatuma duhinduka – Minisitiri Utumatwishima

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/02/2025 17:45
0


Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje imitekerereze idahwitse Abakoloni bari bafite ubwo 'bapyinagazaga' Afurika, n'amasomo Abanyarwanda bakwiye kubyigiraho arimo no kumenya kwigira.



Mu butumwa yanyujije kuri X, Minisitiri Utumatwishima yakomoje ku mitekerereze Abakoloni bari bafite mu myaka bamaze bakoloniza Afurika, birimo no kuba bari bazi ko Abanyafurika batazongera kumenya kwihitiramo ikibakwiye.

Ati: "Abakoloni bari bazi ko imyaka badupyinagaje tutazongera kugira ubwenge bwo kwihitiramo igikwiye. Bari bazi ko tuzahorana imitekerereze y'ubucakara."

Yavuze ko bumvaga nta muyobozi wa Afurika watunganya igihugu cye, kikagira umutekano imyaka 30, kikagira isuku, kandi kikubaka umubano ugifasha gutera imbere ubudasubira inyuma, yumvikanisha Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

Dr. Utumatwishima yakomeje avuga ko Abakoloni batekerezaga ko nta muyobozi wa Afurika wamenya ubwenge bw’ahakomoka iterambere no kubaka ubukungu burambye bw’igihugu uretse inkunga no gusabiriza, bakumva ko 'nta muyobozi wa Africa wakubaka umubano n’abaturage be agakundwa hafi 100% n’abaturage be.'

Ati: "Bamenyereye ko gucamo ibice abaturage ari byo bituma badushobora. None mu Rwanda twarenze iyo myumvire, aho kudushyigikira bari kubituziza."

Yavuze ko bari barakoze irerero rya FDRL bagamije kuzarikoresha ngo risenye u Rwanda igihe bazabishakira. Ati: "None kurwanya ko FDRL itsindwa burundu babigize icyaha ku Rwanda kuko ni umwana wabo (ba Mpatsibihugu)."

Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko iturufu imwe Abakoloni basigaranye ari ukudindiza Abanyafurika n'Abanyarwanda by'umwihariko, kubakereza, no kubicisha inzara. 

Ati: "Icyo batazi nI uko inzara itabuza Imfura gukotana. Inkotanyi zashonje imyaka myinshi ariko zibohora u Rwanda, nta nzara badutera yatuma duhindura kuba abo turi bo."

Icyo bitwigisha ni uko kubaho kwacu bigomba gushingira kuri twe. Tukimenya, tukirwanirira kandi tukanamba turi kumwe twese. Kuko nta mvura idahita."

Minisitiri Utumatwishima atangaje ibi nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa 18 Gashyantare 2025, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo imenyesha ko yahagaritse amasezerano y’imikoranire n’u Bubiligi mu mishinga igamije iterambere, kuko bwahisemo gufatanya na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga yo kwifashishwa mu rugamba rw’iterambere.

U Rwanda rwagaragaje ko nubwo Umuryango Mpuzamahanga uhamagarirwa gushyigikira inzira z’ubuhuza bwemejwe na Afurika Yunze Ubumwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Imiryango ya EAC na SADC mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, u Bubiligi bwahisemo gufata uruhande rwa RDC, bujya mu bukangurambaga bufatanyije na RDC bugamije gukomanyiriza u Rwanda ku kubona inkunga zigamije iterambere ku ruhando mpuzamahanga.

Itangazo ryakomeje riti “U Bubiligi bwahisemo icyemezo gishingiye kuri politiki cyo guhitamo uruhande muri aya makimbirane kandi bubifitiye uburenganzira, ariko kuvanga ibikorwa by’iterambere na politiki ni ibintu bidakwiye. Nta gihugu mu Karere gikwiye gukumirwa mu kubona inkunga igamije iterambere nk’intwaro yo kugishyiraho igitutu.”

U Rwanda rwagaragaje ko ibihano bishingiye ku kubogamira ku ruhande rumwe ari ukwivanga kudakenewe kandi bishobora guhungabanya no guca intege imbaraga z’Abanyafurika mu rugendo rugamije gushaka amahoro ndetse bikanadindiza kugera ku gisubizo cy’amahoro kuri ayo makimbirane ku buryo burambye.

U Bubiligi bwari bufitanye n’u Rwanda amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo ubuzima, ubuhinzi, iterambere ry’imijyi, n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Ibyo byose byakorwaga hibandwa ku guteza imbere imiyoborere myiza, kurengera ibidukikije ndetse n’uburinganire.

Amasezerano y’imikoranire n’u Bubiligi mu mishinga y’iterambere u Rwanda rwasheshe, yari ifite agaciro ka miliyoni 95 z’Amayero [asaga miliyari 140 Frw] kuva mu 2024-2029, aho kuri ubu ayari asigaye gukoreshwa ari agera kuri miliyoni 80 z’Amayero [asaga miliyari 118 Frw].

Minisitiri Utumatwishima yavuze uko Abakoloni batekerezaga ko Abanyafurika bazahorana imitekerereze y'ubucakara bibeshyaga 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND