Umuraperi ASAP Rocky na Rihanna batangaje ko umwana uzakurikira bazamwitirira umucamanza wabakuye mu majye "Joe Tacopina"
A$AP Rocky yatangaje ko undi mwana w'umuhungu azabyara azamwita "ASAP Joe". Yabivuze kubera umucamanza wamufashije gutsinda urubanza mu rukiko hamaze gutangazwa ko atakoze icyaha nyuma y'igihe kinini yari ahanganye n'ibirego byo kurasa ASAP Relli.
Uyu muraperi yari ahangayikishijwe no gufungwa imyaka igera kuri 24, ariko yishimiye cyane kubona umwanzuro wo kumukuraho ibyaha. Mu gihe cy'umwanzuro, yahise asagwa n'ibyishimo ahobera umukunzi we Rihanna n'abunganizi be.
Rocky yagaragaje ko nta na kimwe cyari kugenda neza iyo atabifashwamo n'umwunganizi we, Joe Tacopina, wamufashije gutsinda mu rukiko. Yatangiye ashimira uyu mugabo ku buryo buhebuje, avuga ko atari kubasha kubona ubutabera iyaba hataba imbaraga z'uyu mugabo.
Tacopina nawe yishimiye kubona Rocky na Rihanna ku mugaragaro babimushimira. Mu kiganiro na Extra TV, Tacopina yavuze ko Rocky na Rihanna bari baramwizeye cyane mu buryo bukomeye ndetse basubije bavuga ko bazamwitirira izina rya Joe mu gihe bazagira undi mwana. Yagize ati "Rihanna na Rocky barambwiye ngo 'Umwana wacu uzakurikira ni A$AP Joe'.
Kuba baratsinze urubanza byashimishije Rocky na Rihanna cyane, bashimira imbaraga z'umwunganizi wabo, ndetse na Tacopina yabashimiriye imbere y'abanyamakuru agira ati: "Ni abantu barenze, ndabakunda kandi mu by'ukuri ndabakunda cyane, uyu ni wo munsi ushimishije mu buzima bwanjye ndabishimiye kandi bari babikwiye".
Joe Tacopina, umucamanza wagejeje ASAP Rocky ku ntsinzi
Rocky na Rihanna batangaje ko umwana uzakurikiraho azitwa "ASAP Joe" kubera umucamanza wabo wabafashije mu rukiko
TANGA IGITECYEREZO