RURA
Kigali

Abayobozi bafasha abandi kugera kure bagira uburyo 3 bitwaramo budasanzwe

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:19/02/2025 19:20
0


Ubushakashatsi bwakozwe na Adam Galinsky, umwarimu akaba n'umuyobozi muri Columbia Business School, bwagaragaje imyitwarire 3 igaragaza abayobozi batuma abandi bagera kure.



Mu gitabo cye gishya yise Inspire the Universal Path for Leading Yourself and Others, Adam Galinsky, umwarimu w’ubuyobozi muri Columbia Business School, yagaragaje uburyo 3.

Galinsky avuga ko abantu benshi bashobora kuba abayobozi beza, ariko bagasabwa guhindura imyitwarire yabo kugira ngo babe abashobora guteza abandi imbere. 

Mu bushakashatsi bwe, Galinsky yagaragaje ko uburyo 3 burimo kuba abayobozi babona ahazaza hafite icyizere, kuba urugero rwiza no kuba umujyanama mwiza.

Galinsky avuga ko “Twese turi mu buryo bw’ikigereranyo bwo kuba abashobora guteza abandi imbere cyangwa ababaca intege. Imyitwarire yacu y’ubu idutera kugera ku ntego cyangwa kutayigeraho".

Akomeza avuga ko “Icyiza ari uko dushobora kuba abayobozi beza mu gihe dukoresha izi ngingo 3 mu buzima bwacu bwa buri munsi, kandi ntitugomba gucika intege mu gihe hari umunsi utagenze neza. Dushobora kwiyemeza gukora neza ejo.”

1. Abayobozi bafasha abandi kugera kure bagaragaza icyerekezo

Abantu bashishikazwa no kubona igisubizo gifatika ku buzima bwabo, kandi abayobozi bakomeye batanga icyo gisubizo binyuze mu gutanga ikerekezo cyanyacyo ku hazaza. Ikerekezo cya kinyamwuga kigaragaza amahirwe menshi kandi gitanga icyizere gikomeye.

Galinsky avuga ko abantu bashaka kumenya “impamvu” ariko iyo impamvu igomba kuba iy’ikizere, iy’ubuzima buhamye kandi itanga amahirwe. Iyo abayobozi batanga icyerekezo kiza cy’ahazaza, bituma abantu bagira imbaraga, kandi uko bari mu bihe bikomeye, bashobora kubona inzira yo gukemura ibibazo nkuko tubikesha Inc.com.

2. Abayobozi bafasha abandi kugera kure ni ababera abandi intanga rugero.

Abayobozi batanga icyerekezo bagomba kuba babera abandi urugero. Bagomba kuba barangwa n’imyitwarire myiza n'ubushobozi bwo kwerekana imico myiza. Iyo umuyobozi agaragaza ubwitange, ubumenyi ndetse n’ukuri, bituma abandi bumva ko bashobora gukurikira urugero rwe.

Galinsky avuga ko, "Abayobozi batanga urugero ni abantu bafite umwuka w’ubushobozi, kandi ibyo bituma abandi babagirira ikizere mu byo bakora. Iyo umuyobozi akora ibintu neza, abandi nabo bamwigiraho."

3. Abayobozi bafasha abandi kugera kure ni abajyanama beza

Abayobozi bakomeye ntibagarukira gusa mu gutanga ibyerekezo, ahubwo banaba abajyanama beza. Bafasha abandi kugera ku ntego zabo binyuze mu kubafasha kubona ibyo bashobora gukora nk'akazi no guhembwa ndetse no guharanira kugera ku byiza byinshi. Kandi bagashyiramo imbaraga mu gufasha abandi gutera imbere.

Galinsky yifashisha umugani wa Confucius uvuga uti: "Nambwira kandi nzibagirwa, undeke kandi nzibuka, unjyane kandi nzasobanukirwa." Uyu mugani ugaragaza ko gushyira abantu mu bikorwa, aho kubigisha gusa, ari rwo rugero rwiza rwo kubaka abayobozi beza.

Ababa yobozi bafasha abandi kugera kure baba ari abajyanama beza aho bafasha abandi mu kubagira inama no kubereka umurongo wa nyawo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND