RURA
Kigali

Niba ushobora gusubiza ibi bibazo 5 uzi umukunzi wawe neza

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:19/02/2025 16:35
0


Abantu benshi batekereza ko bazi neza abo bakundana, ariko ubusanzwe umubano wimbitse urenze kumenya ibyo umukunzi wawe akunda kurya cyangwa filime akunda kureba.



Abahanga mu mibanire y'abantu basanga abari mu mubano w’igihe kirekire kandi wishimye baba bafite ubushobozi bwo kubona no kwita ku bintu abandi batabona ku bo bakundana, nk'uko tubikesha umuhanga mu by’imibanire Mark Travers.

Niba ushobora gusubiza ibi bibazo bitanu bijyanye n’umukunzi wawe, bivuze ko umubano wanyu wubakiye ku bumwe bukomeye. 

Ariko niba utazi ibisubizo, ibi ni byiza kuko bikubereye uburyo bwiza bwo gutangira kuganira ku buzima bwe bwimbitse.

1. Ni iyihe nkuru nto yabayeho mu buzima bwe ariko ikaba yaramusigiye isomo rikomeye?

Dufite ibintu bito twibuka byatugizeho ingaruka mu buzima nk’amagambo mwarimu yavuze mu mashuri yisumbuye, ijambo ry’ishimwe twahawe n’umuntu tutazi ni bindi.

Ibi bintu bishobora gusa n’aho ari bito, ariko bishobora guhindura uko umuntu yifata cyangwa abona isi. Iyo umukunzi wawe akubwiye bimwe muri byo, bivuze ko mumaze kugira ibiganiro byimbitse bishobora kukwereka ibyo abitse ku mutima.

2. Ni iki akora iyo yumva aruhijwe n’ibibazo by’ubuzima?

Buri muntu afite uburyo bwe bwo kwihanganira ibibazo. Hari ababaho bibwira ko bavuye mu kazi burundu bakimukira ahantu hatuje, abandi bakunda kureba inzu zo kugurishwa mu mijyi batazigera bimukiramo, abandi bakarota ubuzima batigeze babamo.

Iyi myitwarire irenze kuba gusa "akamenyero" ni inzira umukunzi wawe anyuramo kugira ngo yirwaneho mu bihe bikomeye. Iyo ubizi, bivuze ko umuzi kurushaho kandi ko mubanye byimbitse.

3. Ni iyihe mimerere y’imibereho ituma yumva atisanzuye ariko atajya abivuga?

Buri wese afite ibihe by’imibereho bimugora. Wenda umukunzi wawe yanga ibiganiro bito (small talk) mu birori, cyangwa akagira impungenge zo gutumiza amafunguro ari kumwe n’itsinda rinini.

Kumenya ibyo adakunda kandi atajya avuga bizagufasha kumutera ingabo mu bitugu aho yari gushidikanya. Ibi ni ikimenyetso cy’uko umwitayeho ku buryo buhambaye, n’ibyo abandi batabasha kubona bikagutera kwitwara neza igihe mubanye.

4. Ni iyihe myitwarire yatojwe n’ababyeyi be yifuza guhindura?

Uburyo benshi barezwemo bubagiraho ingaruka inziza n'ingaruka mbi. Urugero, wenda umukunzi wawe agira ikibazo cyo kwakira ishimwe kuko atigeze abihabwa ari umwana nk'uko tubikesha cnbc.com

Niba ubizi, bivuze ko mwigeze kuganira ku buryo bwimbitse ku mateka ye n’uburyo bw’uburere bwamugize uwo ari we uyu munsi. Ibi ni ibintu byinshi abantu batajya bamenya, cyangwa bamwe ntibanabyiteho.

5. Ni iyihe ntsinzi yagize mu buzima ariko atajya avuga?

Buri wese afite ibyo yagezeho byamushimishije ariko atajya avuga. Wenda umukunzi wawe yigeze gufasha umuntu mu buryo bwamuhinduriye ubuzima, cyangwa yarwanyije ikibazo gikomeye mu buzima bwe, nko mu bijyanye n’uburwayi, amafaranga cyangwa umuryango.

Niba uzi bumwe muri ubwo butwari, bivuze ko umukunzi wawe yumva yisanzuye bihagije ku buryo aguhishurira amabanga ye y'ingenzi. Uwo mubano urakomeye kandi ugira agaciro gakomeye mu buzima bw’abantu bakundana.

Niba ushobora gusubiza ibi bibazo byose, umubano wanyu ushobora kuba uri ku rwego rwo hejuru rw’ubumwe n’ubwuzuzanye. 

Ariko niba utabisubiza byose, ntugire impungenge bihereho mugirana ibiganiro byimbitse bizatuma mwongera kwegerana no kurushaho kumenyana.

Ntuhangayike mu gihe usanze hari ibibazo udashobora gusubira byerekeranye n'umukunzi wawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND