Ese haba hari imyaka cyangwa igihe cyiza umuntu ashobora gushingiraho urugo? Abantu benshi bakunze kwibaza iki kibazo, bibaza niba bakuze bihagije ku buryo batangira gutekereza ibyo gushinga urugo.
Ubushakashatsi bushya bwasohotse mu kinyamakuru cya Family Psychology bwasobanuye neza byinshi ku gihe nyacyo cyo kurushinga.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko abashakanye bakunze kuba babayeho mu buzima bwiza kandi bishimye kurusha abakiri ingaragu cyangwa abatandukanye n’abo bashakanye. Nyamara ubu bushakashatsi ntibwagaragaje impamvu zabyo.
Ese ni uko mu rugo haba ibyishimo, cyangwa gushinga urugo ubwabyo biganisha ku kubaho neza?
Usanga akenshi abantu batandukanye n’abo bashakanye bakunze kugaragaza ibibazo by’amarangamutima, nko kwiheba n’agahinda gakabije.
Abahanga mu by'imibanire bavuga ko abantu batinda gushaka bakunze kugira urugo rwiza. Bavuga ko kurushinga ukiri muto atari byiza kandi ko ibyago byo gutandukana kw’abashakanye bigabanuka iyo babanye bakuze.
Niba ukiri muto, birashoboka ko ufite ibibazo by’amafaranga kandi ukiri no kwiyubaka, utarafatisha mu kazi kandi ugifite n’ibindi byinshi utarakemura; birashoboka ko ufite ibibazo byo mu muryango uvukamo, inshuti, akazi, n’ishuri.
Si byiza guhita wirukira mu gufata umwanzuro wo gushinga urugo, ugomba kubanza ugategereza kugira ngo utazicuza umwanzuro wawe nyuma umaze kumenya neza ko icyo cyitari igihe cyiza cyo kurushinga.
Ubushakashatsi bwerekana ko ari byiza gutegereza ukazashinga urugo ukuze, aho kwihutira kurushinga ukiri umwana. Imibare igaragaza ko hari amahirwe angana na 50% yo kurambana hagati y’abashakanye mu gihe bashyingiranwe ari bakuru, bari mu kigero cy’imyaka 25 kuzamura, ugereranije n’abashakanye bafite imyaka iri munsi ya 25.
Igitekerezo cy'uko gushyingirwa umuntu akuze bigabanya ibyago byo gutandukana gishingiye ku kuba umuntu aba yiteguye bihagije, kandi afite ubushobozi bwo kwihangana no kubaka urugo rugakomera nk'uko byagarutsweho n'ubu bushakashatsi.
Umuntu uri mu kigero cy'imyaka 25 kuzamura, aba amaze kugira aho agera, ahagaze neza mu bukungu, azi neza icyo ashaka ndetse anafite umwanya uhagije wo kwita ku rugo rwe.
Umushakashatsi mu by'imibereho y'abantu Nicholas Wolfinger yavumbuye ikintu gishya gitangaje. Isesengura aheruka gukora ku mibare yo kuva muri 2006 kugeza mu wa 2010 mu bushakashatsi bwakozwe na NSFG ryerekana ko gushyingirwa nyuma y’imyaka 30 y'amavuko kuzamura bishobora guteza akaga kuruta gushyingirwa mu myaka ya za 20.
Avuga ko imyaka myiza yo gushyingiranwa iri hagati ya 25 na 30, kandi ko nyuma yaho ibyago byo gutandukana bitangira kuzamuka.
Avuga ko igihe cyiza cyo kurushinga ari igihe udakuze cyane kandi na none utari umwana cyane, kuko haba kurushinga ukiri muto cyangwa kurushinga ukuze cyane, igipimo cy’ibyago byo gutandukana kiba kiri hejuru.
Ubushakashatsi bwe bugaragaza ko nyuma y'imyaka itanu yo kurushinga, abashakanye bakiri bato (ni ukuvuga bari munsi y’imyaka 25) baba bafite ibyago ku kigero cya 38% byo gutandukana
Ariko si uko bimeze ku bashakanye bafite hagati yimyaka 25 na 29 kuko ibyago byo gutandukana bigabanuka bikagera ku kigero gito cyane kingana na 10%. Abashakanye bafite imyaka 35 cyangwa irenga bafite ibyago ku kigero cya 17% byo gutandukana mu myaka itanu gusa.
Nyamara imyaka myiza yo gushyingirwa iratandukanye bitewe n’ubushake bw’umuntu n’ikigero agezeho yiyubaka cyangwa izindi mpamvu zitandukanye. Icyemezo cyo gushyingirwa ku myaka iyo ari yo yose gifatwa n’umuntu ku giti cye.
Mu Rwanda umuntu yemerewe gushyingirwa ku myaka 21, ariko ni ibisanzwe ko umuntu ashobora guhitamo gushingirwa ayirengeje. Hari abashobora kumva biteguye kurushinga bafite imyaka 21, mu gihe abandi bahitamo gutegereza bitewe n’impamvu zabo bwite.
TANGA IGITECYEREZO