RURA
Kigali

Wari uzi ko filime zikoreshwa mu buvuzi?

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:18/02/2025 8:03
0


Kureba filime bishobora guflasha guhangana n'ibibazo by'abantu bya buri munsi, kandi no kwiga uburyo abakinnyi muri filime bakemura ibibazo byabo.



Ku munsi wa mbere wo gukoresha gahunda y'ubuvuzi bwo kwereka filime umuntu ikamufasha gukira, umurwayi yabwiye umuganga Ana Fernández ko nyuma yo kureba filime "Shame" yamenye ko afite ikibazo cyo kwiyandarika mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Yahise atangira kwivura indwara y'agahinda gakabije (obsessive-compulsive disorder) nyuma yo kureba filime.

Abakinnyi muri filime kenshi bahura n’ibibazo cyangwa imiterere y’ubuzima isa nk'ibiri mu buzima busanzwe. Ibi bibazo byatumye habaho ubushakashatsi ku buryo filime zishobora gufasha kuvura ibibazo bitandukanye, nko guhangana n'agahinda kenshi, gusohoka mu mubano w'abakundana cyangwa abashakanye no guhangana n'ubugambanyi mu miryango runaka. 

Cinema Therapy ni uburyo bwo gukoresha filime, ibice byazo cyangwa filime ngufi nk'igikoresho cy'ubufasha mu buvuzi bwo mu mutwe. Ana Fernández, umuyobozi w’itsinda ry’abaganga b’ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe ndetse n'ibijyanye na sinema n’imyidagaduro ku ishuri ry’abaganga mu mujyi wa Madrid, abisobanura neza.

Yagize ati: “Filime zikora nk'ibimenyetso by'ubuzima, kimwe n'inkuru ndende n'ingufi cyangwa amakinamico. Ariko filime zifite ingaruka nyinshi ku marangamutima, kuko zikoreshwa mu buryo bwiza bwihariye mu gukurura ibitekerezo by’umuntu ku buryo bukomeye".

Amarangamutima aturuka muri filime ashobora gufasha umuganga n’umurwayi kwiga hamwe no kuganira ku migirire, amarangamutima, imitekerereze, cyangwa uburyo bwo guhura n’abandi. 

Ku muntu uri gukoresha gahunda yo guhangana n’agahinda, Fernández avuga ko yakoresha filime nka "Manchester by the Sea, Ordinary People, cyangwa Departures". Filime ya "Marriage Story" nayo yakubiyemo uburyo bwo gukira mu gihe umuntu yagize ikibazo cyo gutandukana n'uwo bari babanye. 

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru "Frontiers in Psychology" bwemeza ko Cinema Therapy ifite ingaruka nziza ku buzima bw'umurwayi kandi ikamufasha guhangana n’ibibazo byo mu buzima. 

Elena Sacilotto, umwe mu bahanga b’ubuvuzi bakoze ubushakashatsi yagize ati: “Iyo uburyo bukoreshwa neza kandi umurwayi ashobora kwihuza n'umukinnyi wa filime, bashobora kuganira ku buzima bwabo no ku bibazo bahura nabyo muri rusange batabivuzeho ku buryo bwo kugaragaza ubuzima bwabo bwite”.

Uyu muganga wiga ubuvuzi bw'umutima muri Kaminuza ya Pavia muri Italy avuga ko umurwayi ashobora gukura ubumenyi mu byo abakinnyi bakoze, ndetse no kugira imbaraga zo kuganira ku bibazo bye, bifashishije kuganira n’umuganga ushobora kumuyobora kuri filime runaka yareba.

Hari abaganga benshi bakoresha Cinema Therapy nk'igikoresho cyunganira mu gukemura ibibazo bitandukanye. 

Jenny Hamilton, umwarimu mukuru muri Kaminuza ya Lincoln mu Bwongereza, avuga ko ubushakashatsi kuri Cinema Therapy bugaragaza inyungu nyinshi, yatanze nk'urugero avuga ko "Cinema Therapy ishobira gukoreshwa nk'uburyo bwo kugabanya umuhangayiko kandi no gutuma ubuvuzi bwihuta".

Gukoresha filime mu matsinda y’ibikorwa by’ubuvuzi, bishobora gufasha abarwayi bo mu bitaro kugira umwanya wo kuganira ku bitekerezo, imyizerere, n’amarangamutima yabo mugihe bari kuganira ku byerekeye abakinnyi n’amateka y'ibyo bari kureba muri filime runaka. 

Nanone, urubyiruko rufite imitekerereze myiza rushobora kubona imbaraga zarwo bwite no guteza imbere ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo rushobora guhura nabyo, bivuye mu kureba abakinnyi ba filimi uburyo bakemura ibibazo byabo, nk'uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu Counselling and Psychotherapy Research bubivuga.

Ubushakashatsi bugaragaza ubushobozi bwa Cinema Therapy mu kugabanya amakimbirane hagati y’ababyeyi n’abana mu gihe cyo kwiga, cyangwa gufasha urubyiruko rufite indwara zo mu mitekerereze rukabona uburyo bushya bwo kubona uko bibaho kandi byakemuka hakoreshejwe filime z’abakinnyi baba bakora ibikorwa bidasanzwe muri filime.

Nubwo gukoresha filime bishobora kuvura indwara zo mu mitekerereze nk'agahinda gakabije n'izindi,  ariko hari abashakashatsi bavuga ko gukoresha ubu buryo bikwiye kwitonderwa kuko hari igihe umurwayi ashobora kwerekwa filime igahungabanya amarangamutima ye kurushaho.

Filime zifasha mu kuvura indwara nyinshi zibasira imitekerereze ya muntu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND