Abanyarwanda n’Abanyamulenge batuye n’abakorera mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi bari guhigwa bukware aho bari gufatwa bakajyanwa mu Ntara ya Gihanga n’iya Bubanza.
Ibi biri kuba guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gashyantare 2025 nyuma y'uko Perezida w'u Burundi, Ndayishimiye Evariste ahamagariye Imbonerakure n’abaturage muri rusange kwitegura gutera u Rwanda.
Abamaze gufatwa bafatiwe mu Cibitoke na Buterere, uduce twiganjemo abavuga ikinyarwanda gusa ntabwo hatangajwe umubare nyirizina w’abatawe muri yombi nk'uko bitangazwa na The New Times.
Burijwe mu modoka ya Polisi, bajyanwa i Gihanga na Bubanza bajya “guhatwa ibibazo".
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda ruri kugambirira gutera u Burundi ndetse ko yagiranye ikiganiro n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda kuri iyo ngingo bityo “u Rwanda rwasubiza amerwe mu isaho.”
Mu minsi yashize kandi ubwo yasuraga abaturage bo muri Komini Bugabira mu Ntara ya Kirundo, hafi y’umupaka w’u Rwanda, yavuze ko Abarundi biteguye guhangana n’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye’?”
Aya amagambo kandi yaje akurikira ay’umuvugizi we, Gatoni Rosine Guilene, anenga abo yita abaturanyi (Abanyarwanda) bagize icyo bavuga ku butumwa bwa Perezida Evaliste Ndayishimiye.
Ubutumwa bwe bwanenzwe na benshi biganjemo abo mu Burundi, bagaragaza ko butarimo ubunyamwuga bijyanye n’umwanya ari ho ndetse bamusaba ko yabusiba.
Ndayishimiye usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanditse ubu butumwa, nyuma yaho M23 ifashe umujyi wa Bukavu wabarizwagamo n’ingabo z’u Burundi.
TANGA IGITECYEREZO