RURA
Kigali

Batitaye ku rubanza barimo, Rihanna na ASAP Rocky bizihije Saint Valentin

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:15/02/2025 14:00
0


Rihanna yasangije abamukurikira amashusho y'urukundo ku munsi w'abakundanye ari kumwe n'umukunzi we ASAP Rocky.



Nyuma y'iminsi myinshi Rihanna n'umugabo we bamaze bajya mu rukiko ubudashira, Rihanna yashyize hanze amashusho y'urukundo ku mbuga nkoranyambaga ze, yerekana uburyo bizihije umunsi mukuru w'abakundana yahuje urugwiro na ASAP Rocky, umukunzi we.

Muri ayo mashusho, Rihanna yagaragaje uburyo umukunzi we afite umwihariko mu buryo bwo kumwereka urukundo, aho bakomeje gutemberana ahantu hatandukanye. Ni umuyango utangaje w'abahanzi babiri kandi bose bazwi n'abatari bake ku isi hose. 

Mu butumwa yatanze kuri ayo mashusho, Rihanna yashishikarije abantu gushaka abakunzi babakunda kandi bakoresha uburyo bwiza bwo kugaragaza urukundo, nk’uko ASAP Rocky abikora. 

Yagize ati: “Gira Valentine ukigufasha kwandika amabaruwa y'urukindo", amagambo yerekana urukundo rutagomba gushira ahubwo umunsi k'uwundi urupapuro rushya rwandikwa.

Rihanna na ASAP Rocky bafitanye abana 2 bakomeje kugaragara nk’umuryango w’intangarugero ku isi yose, aho bakundana ndetse banashimangira iby’urukundo mu buryo bugaragara, badhigikirana mu bibi n'ibyiza. 

Uyu munsi w'abakundanye wabaye igikorwa gikomeye cyo kwerekana urukundo rwabo, nyuma y'iminsi bari m'urubanza, aho Rocky akekwaho icyaha cyo gukoresha imbunda mu buryo butemewe n'amategeko no kurasa umuntu.

Inkuru y'urukundo rwabo yagaragaje ko ibihe byiza bishobora kuba bihuye n'ubwiza bw'urukundo rw'ukuri. Aya mashusho yakoze benshi ku mutima, yaba ari abashyigikiye urukundo rwabo ndetse n'abakunzi babo muri rusange.

Rihanna na ASAP Rocky ni abahanzi bakomeye ku isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND