RURA
Kigali

Muyoboke Alex yunze Victor Rukotana n’umujyanama we barebanaga ay’ingwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/02/2025 22:18
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Victor Rukotana yatangaje ko yamaze kwiyunga na Ishimwe Jean Aime uzwi nka No Brainer, ni nyuma y’icyumweru cyari gishize barebana ay’ingwe bitewe n’ibibazo by’imikoranire.



Rukotana yabwiye InyaRwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, ko yiyunze na No Brainer bigizwemo uruhare na Muyoboke Alex utarishimiye uburyo bashaka kurangiza imikoranire yabo. 

Ati: “Ni inshuti yacu kuva twatangira gukorana twembi, yatwicaje atugira inama, tureba n’uko twacyemura ikibazo.” 

Uyu muhanzi yavuze ko hari umuntu bakoranaga wagize uruhare mu mwuka mubi wavutse hagati y’abo. 

Ati: “Uwo muntu twatangiranye gukorana mu minsi ishize, we aba hanze y’u Rwanda, twarebye rero dusanga ari we wabaye imbarutso yo gushwana, kubera ibyo yambwiraga n’ibyo yabwiraga No Brainer.”

Rukotana yavuze ko ubwiyunge bwe n’umujyanama we, bwanageze ku kumusaba gukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu buryo bukwiye atibasira abandi.

No Brainer yari amaze iminsi akoresha konti z’imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ibitekerezo bye ku bantu banyuranye, byatumye hari abamubwira ko nk’umujyanama w’umuhanzi atagakwiye gutanga ibitekerezo bisenya abandi.

Rukotana yavuze ko nyuma y’uko biyunze, Album ‘Imararungu’ ye ya mbere ijya hanze mu minsi iri imbere, kuko ari imwe mu mishinga bari bamaze igihe babitse.

Rukotana na No Brainer bafite amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu yashyizweho umukono mu 2022. Album bitegura gushyira ku isoko ifite agaciro k’arenga Miliyoni 10 Frw.

Uyu muhanzi aherutse kubwira InyaRwanda ko iyi Album ifite ibisobanuro bitatu byumvikanisha neza impamvu yayise ‘Imararungu’.

Yavuze ko yahisemo ririya zina mu kumvikanisha ko ahantu ari hatarangwa n’irungu, mu gusobanura uburyo inka imararungu ndetse no gufasha abazayumva kutagira irungu.

Ati “Album nahisemo kuyita ‘Imararungu’ kuko njyewe ubwanjye aho ndi nta rungu ribaha, riharangwa rero nkoze Album izajya imarirungu abantu noneho ntahari.”

Akomeza ati “Indirimbo yitiriwe Album yitwa Inka ni Imararungu kandi koko uwirirwanye nazo(inka) ikitwa irungu ntakimurangwaho. Yewe urebye uko zitambuka, uko ziba ziri kuza, ukareba indoro yazo ukumva uko zivumera rwose irungu ntiryakwica kuko inka ni imararungu.”

Yungamo ati “Twayise Imararungu kuko kuyitega amatwi gusa bihwanye no kwirukana irungu ahubwo ukongera kwikunda no gusubira ku isoko uvumaho umunezero yewe ukongera no kunezerererwa umuco wacu gakundo amarangamutima menshi ndetse wuje gutaka u Rwanda rwacu cyangwa gakondo yacu.” 

Iyo unyujije amaso mu nteguza y’iyi Album, nta wundi muhanzi Rukotana yifashishije baba barakoranye, kandi nyamara yubatse ubushuti n’abahanzi benshi.

Rukotana yatangaje ko yiyunze na No Brainer bigizwemo uruhare na Muyoboke Alex






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND