RURA
Kigali

Uruhisho rwa Nirere Shanel mu gitaramo cye i Kigali nyuma y’imyaka ibiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/02/2025 13:52
0


Umuhanzikazi Nirere Shanel yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukorera igitaramo cye i Kigali, kizahurirana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umugore.



Yatangaje ibi nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ‘You Complete me’ iri mu rurimi rw’Icyongereza, yitsa cyane ku rukundo no kwifuriza abakunzi be gukomeza kwizihiza umunsi wa ‘Saint- Valentin’ mu buryo bwihariye. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Nirere Shanel yavuze ko muri iki gitaramo azita cyane ku kuririmba nyinshi mu ndirimbo zigize EP ye yise “Uzaze.”

Ati “Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’uburenganzira bw’abagore, ndirimba zimwe mu ndirimbo zigize EP ya ‘Uzaze ivuga ku bwisanzure bw’abagore n’umwanya bagenerwa na Sosiyete.”

Yavuze ko iki gitaramo cye kizaba ku wa 8 Werurwe 2025, kuri Institut Français du Rwanda, ariko kandi azagera mu Rwanda mbere y’iminsi kugirango yitegure.

Uyu muhanzikazi yaherukaga gutaramira abakunzi be mu myaka ibiri ishize, kuko yataramiye kuri L’Espace, ku wa 7 Nyakanga 2022, binyuze mu gitaramo yise “Intashyo Concert.”

Nirere yaherukaga kandi gutaramira abakunzi be mu Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu gitaramo cyashyize akadomo ku Iserukiramuco ryiswe “Hamwe Festival” ryateguwe na Kaminuza y'Ubuvuzi [University of Global Health Equity].

Uyu muhanzikazi afite ijwi ry'umwimerere risendereza ibinezaneza mu mubiri. Uko ryumvikana ntaho ritandukaniye n'ijwi rye risohoka mu ndirimbo.

Icyo gihe muri iryo serukiramuco, yaririmbye indirimbo ‘Inkera’ akomereza ku ndirimbo ye yise "Ndarota", imwe mu zatumye amenyekana mu buryo bukomeye.

Uyu muhanzikazi kandi yaririmbye indirimbo “Nakutaka” yakoranye na Wyre, “Atura” n’izindi.

Nirere ni umukinnyi wa filime ubifatanya no gukora umuziki. Agaragara muri filime “The Mecry of the jungle” ya Karekezi, imaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga.

Anagaragara muri filime nka “Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage” yasohotse mu 2008, ndetse na “Long Coat” yasohotse mu 2009.

Nirere Shanel ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bazwiho ubuhanzi bufite umwihariko, cyane cyane mu njyana ya Afro-fusion, Pop, na Soul. Azwi kandi nk’umukinnyi wa filime n’umuhanzi w’umwanditsi.

Yamenyekanye cyane mu Rwanda no hanze yarwo kubera indirimbo ze zirimo ubutumwa bukomeye. Indirimbo ze zizwi cyane harimo "Ndarota", "Data ninde", na "Igihe". Afite umwimerere udasanzwe mu bihangano bye, aho akoresha injyana zituje ariko zinogeye amatwi.

Yakinnye muri filime zitandukanye, zirimo "Long Coat" ndetse na "Munyurangabo", imwe mu mafilime yamenyekanye cyane ikerekana ubuzima bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse umuziki na sinema, yagiye akora n'indi mirimo yerekeranye n'ubuhanzi no guteza imbere umuco. Yagiye akora ibihangano bikomoza ku buzima bw’abantu, uburenganzira bwa muntu, n’iterambere ry’abagore.

Yabaye mu Rwanda no hanze yarwo, aho yagiriye ibihe bitandukanye mu Bubiligi. Muri iki gihe abarizwa muri Afurika y’Epfo. Afite igikundiro mu ruhando rw’abahanzi b’abanyarwanda bafite impano zikomeye kandi bifitemo ubutumwa.


Nirere Shanel yatangaje ko agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri

Shanel yavuze ko azaririmba nyinshi mu ndirimbo ze zigize Extended Play ye 

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘YOU COMPLETE ME’ YA NIRERE SHANEL

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND