RURA
Kigali

Bahisemo kundeka- Kidum yasubije abatekereza ko arebwa nabi mu Burundi- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/02/2025 11:50
0


Umuririmbyi waboneye benshi izuba, Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum, yumvikanishije ko n’ubwo u Rwanda n’u Burundi bitabanye neza muri iki gihe, nta muyobozi n’umwe wo mu gihigu cye wigeze amubuza gukorera ibitaramo mu Rwanda, ndetse ari kwitegura gusubira iwabo.



Mu ijambo rye ryo gusoza umwaka wa 2023, Perezida Ndayishimiye yari yaciye amarenga y’uko imipaka yo ku butaka ihuza u Burundi n'u Rwanda ishobora gufungwa. Ni nako byagenze ku wa 11 Mutarama 2024. 

Icyo gihe Ndayishimiye yagize ati “Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize basubiye kubona ikiyaga Tanganyika, basubiye kubona umukeke n’indagara none utwo twigoro twose igihugu c’u Rwanda rwemeye kubisubiza ibubisi.

“Ico twiyemeje ni uko tugiye gufata ingingo zose kugira ngo abana b’u Burundi ntibasubire kugandagurwa n’ivyo birara.” 

Imipaka yafunzwe nyuma y'uko Burundi bushinje u Rwanda gufasha umutwe wa REB Tabara wishe abantu mu Burundi. Ni ibirego ariko u Rwanda rwahakanye mu bihe bitandukanye.

Ibi byakomye mu nkokora urujya n'uruza rw'abantu, ndetse byumwihariko abahanzi bari bafite ibitaramo mu Burundi barabisubika, cyo kimwe n'abiteguraga kujya gufatirayo amashusho y'indirimbo zabo.

Ariko kandi, ku wa 12 Kanama 2024, Perezida Ndayishimiye yavuze ko kuba imipaka ifunzwe, bitavuze ko Abanyarwanda batemerewe kujya mu Burundi.

Kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi, Perezida Ndayishimiye yumvikana mu itangazamakuru ashinja u Rwanda gushaka guhirika ubutegetsi bwe- Ibyo u Rwanda ruhakana. Anaherutse kuvuga ko yabonye amakuru y’uko u Rwanda ruzatera u Burundi.

N’ubwo bimeze gutya ibikorwa byarakomeje! Ariko kandi ku ruhande rw’abahanzi, Kidum n’abandi bahanzi bacye nibo babasha gutaramira i Kigali.

Ubwo yari asoje gutaramira abakunzi be mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025 binyuze mu gitaramo “Amore Valentine’s Gala” cyabereye muri Camp Kigali, Kidum yabwiye itangazamakuru ko nta kibazo afitanye n’ubuyobozi bw’u Burundi cyatuma adataramira i Kigali.

Yavuze ko ubuyobozi bw’u Burundi buzirikana ko ari umuririmbyi uhuza abantu, kandi ugamije gushakisha ubuzima ari nayo mpamvu bamuhaye rugari.

Ati “Abahagarariye u Burundi hari hano mu gitaramo [Ambasaderi w’u Burundi mu Rwanda yari muri iki gitaramo]. None (rero) batangire kureba nabi abo (abayobozi b’i Burundi bari mu gitaramo) mbere y’uko baza kuri njyewe.”

Akomeza ati “Reka mbabwire, nta munsi n’umwe, nta muyobozi n’umwe arambwira ati reka kujya mu Rwanda, barandetse. Kuko bazi ko ubuzima bwanjye ni ukwishakiriza (gushakisha ubuzima). Ndi umuririmbyi, kandi ndirimba mpuza abantu. Nta munsi n’umwe barambuza kujya mu Burundi.

Kidum amaze gukorera mu Rwanda ibitaramo birenga 100, kuko yatangiye kuhatamira mu 2003. Ubwo aheruka i Kigali, ku wa 21 Kanama 2024, Kidum yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzasubira ku murongo binyuze muri Dipolomasi.

Ati "Ni inde yabivuze ko utameze neza? Ndatekereza bizaba binyuze muri Dipolamasi. Abashinzwe Dipolamasi niko kazi kabo nibyo bahemberwa, bazavugana, baravukana, ni ababyara, ururimi ni rumwe. Dipolomasi ifite ba nyirayo. Umaze kubona RwandAir bayibuza kujyayo mu Burundi iragenda? Wigeza wumva ngo Ambasade yafunze irahari."

Kidum yavuze ko ibyo avuga ari ukwisunga amagambo yavuzwe na Perezida w'u Burundi. Akomeza ati "Ibintu bya Dipolomasi bifite ba nyirabyo n'imiziki bifite ababyo." 


Kidum yatangaje ko nta muyobozi wo mu Burundi uramubuza gutaramira mu Rwanda 


Kidum yavuze ko ari umuhanzi uririmba ubutumwa buhuza abantu, ari nayo ibitaramo bye byitabirwa n'abantu bose 


Kidum yongeye gutaramira i Kigali, nyuma y'amezi atanu yari ashize ahavuye 


Kidum yasabanye n'abakunzi be nyuma y'igitaramo cy'amasaha arenga abiri yabakoreye







Kidum ari kumwe n'abakobwa bo muri Kigali Protocol nyuma y'iki gitaramo


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KIDUM NYUMA Y'IGITARAMO CYE

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND