Ikipe ya Musanze FC ishobora kuba iri guca amarenga ko igiye kugaruka mu bihe byiza kuko mu mikino ibiri iherutse gukina na Rayon Sports na APR FC, yatumye abakunzi bayo makipe bakambya agahanga.
Ku Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, abakunzi ba Rayon Sports ntabwo biyumvishije uburyo ikipe yabo yanganyije umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona na Musanze FC ibitego 2-2, batangira gutekereza ko ikipe yabo ishobora kuba iri gusubira hasi mu rwego rw’imikinire.
Ni umukino
Rayon Sports yabanje igitego cyatsinzwe na Fall ngagne ku munota wa 45+5 ariko
nyuma y’iminota ibiri gusa ku wa 45+7 Sunday Inemesti yahise agombora igitego
maze igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.
Kurangiza
igice cya mbere inganya na Rayon Sports ntabwo byari bihagije gusa ngo Musanze
FC ice amarenga ko iri mu bihe byiza, kuko ubwo uwo mukino wari ugiye kurangira
uwitwa Johnson Adeaga ku munota wa 89 yongeye gukora mu jisho rya Raron Sports
aza yishyura igitego cya kabiri Fall Ngagne yari amaze gutsinda ku munota wa
79.
Uko kunganya
umukino na Rayon Sports benshi batangiye guhamya ko ari urwero rwa Gikundiro
rushobora kuba ruri gusubira hasi ariko kuri uyu wa Gatatu Musanze FC yongeye
gutanga ubutumwa ubwo yanganyaga na APR FC 0-0 mu gikombe cy’Amahoro.
Uyu mukino
wakinwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Musanze Fc ifite gahunda yo
kwitwara neza, Ubutumwa yari iherutse guha Rayon Sports yabukomereje
kuri APR FC aho yari yayiziritse naze umukino wa mbere ubanza muri 1/8 mu
gikombe cy’Amahoro, Ikipe y'Ingabo z'Igihugu ikava iMusanze yimyiza imoso.
Nubwo
Musanze FC ikomeje gutanga ubutumwa ku makipe akomeye ntabwo ibintu biraba
byiza ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda 2024-25 kuko kugeza
ubu ni iya 11 n’amanota 17 ku rutonde rw’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda.
Ku isoko ry’igura
n’igurisha ryo muri Murarama ku munsi wa
nyuma wo kugura abakinnyi, Musanze FC yasinyishije Owusu Osei, Batte Sheif na
Rashid Mchelenga, aba bakaba bari gushyira itafari ryabo ku kwitwara neza kuri
iyi kipe.
Musanze FC ikomeje gutanga ubutumwa ko iri mu bihe byiza nyuma yo kugora APR FC mu gikombe cy'Amahoro bikanganya ubusa ku busa
APR FC yananiwe kwivana mu biganza bya Musanze FC
Musanze yanganyije na APR FC nta minsi itatu inyuzemo ibujije Rayon Sport kubona amanota atatu muri shampiyona
TANGA IGITECYEREZO