Mu gihe ukwezi kwa Kabiri benshi bakunze kwita ukwezi kw’urukundo, ari na bwo hizihizwa Saint Valentin (umunsi w’abakundana), Kiliziya Gatolika mu Rwanda ihangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’urubyiruko rwishora mu busambanyi rubwitiranya n’urukundo, aho usanga rwumva ko kwereka umuntu ko umukunda ari ukuryamana na we.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n'Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagaragaje ko Kiliziya ibabazwa cyane n'imyumvire igezweho mu rubyiruko ihuza urukundo n'ubusambanyi.
Ibi yabitangaje mu nama nyungurana bitekerezo ku ruhare rw'amadini mu kurengera umuryanho yabaye ejo tariki ya 11 Gashyantare 2025, iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe umuryango n'izindi nzego.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Kinyamateka ivuga ko, muri iyi nama Cardinal Kambanda yagaragaje ko Kiliziya ibabazwa n'urubyiruko rwishora mu busambanyi hakaba n’igihe biruviramo gutwara inda zidateganyijwe biturutse kuri iki kibazo cyo guhuza urukundo n’ubusambanyi, bumva ko mu gihe bakundana bagomba kwihutira kuryamana.
Yagize ati: "Kimwe mu bintu bitubabaza ni ukuba urukundo rwarahinduwe kuryamana. Tujya duhura n'Abafiyansi, ugasanga barashaka gushyingiranwa hutihuti kuko umugeni atwite, wamubaza akakubwira ngo yarambwiye ngo nintemera ko turyamana biraba bigaragaza ko ntamukunda."
Cardinal Kambanda yakomeje asobanura ko urukundo nyakuri atari ugusambana ahubwo ari ukwifuriza mugenzi wawe ikiza no kuba wamugirira akamaro. Asobanura kandi ko gusambana ari ukumwangiriza ubuzima, bikaba atari ukumukunda ahubwo ari ukwikunda ugashyira imbere ishimishamubiri n'irari ry'umubiri.
Mu rwego rwo guhindura iyi myumvire no gufasha urubyiruko kwimakaza urukundo ruzima, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahuje umunsi wa Saint Valentin usanzwe uzwi nk'umunsi w'abakundana n'icyumweru cy'umuryango. Karidinali Kambanda avuga ko iki cyumweru kigamije kwigisha urukundo nyakuri, rutegereza, rwubahana, rwitsinda, rukanirinda guhemukira mugenzi wawe.
Icyumweru cy'umuryango cyahujwe n'Umunsi mukuru wa Saint Valentin cyatangiye tariki 7 Gashyantare 2025, kikaba kizasozwa tariki 14 Gashyantare 2025. Hirya no hino mu maparuwasi hakaba hateganyijwe ibikorwa byo gufasha abizihiza Saint Valentin guhimbaza urukundo ruzima rutari uruganisha ku busambanyi.
TANGA IGITECYEREZO