Kigali

APR FC na AS Kigali ziri kubyinira ku rukoma! Bite by’abakinnyi bashya muri shampiyona?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/02/2025 11:33
0


Mu gihe imikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona yamaze gukinwa mu makipe yose yo mu Rwanda, ikipe ya APR FC na AS Kigali ziri kubyinira ku rukoma kubera uburyo abakinnyi bayo bashya yaguze muri Mutarama batanze umusaruro.



Guhera ku tariki ya 6 Gashyantare 2025 kugeza ku itariki ya 9 Gashyantare 2025 mu Rwanda hakinwaga imikino ya shampiyona umunsi wa 16, ikaba ari na yo mikino yafunguye iminino yo kwishyura.

Ni imikino yari itegerejwe na benshi kubera ko uko imikino yo kwishyura muri shampiyona izarangira ni byo bizagena ikipe izatwara igikombe ndetse hanamenyekane amakipe azamanuka mu cyiciro cya kabiri agaha umwanya amakipe abiri meza azazamuka mu cyiciro cya mbere.

Ni imikino kandi yari itegerejwe na benshi bashakaga kureba uko abakinnyi bashya bazitwara kubera ko mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira amakipe yariyubatse karahava.

Abakunzi ba APR FC bari biteze kureba ubuhanga bw’abakinnyi bayo muri shampiyona gusa ntabwo bari gutungurwa cyane kuko bari barababonyeho mu gikombe cy’Intwari. Abakinnyi bari bitezwe muri APR FC ni abanya-Uganda babiri Denis Omed, Djibril Ouattra na Hakim Kiwanuka.

Mu mukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports umunya Uganda Denis Omedi yongeye kwerekana ko kuba APR FC yaramuguze itamwibeshyeho nyuma yo gutsinda ibitego bibiri byatumye APR FC ibona amanota atatu itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Mu gihe ibitego bya APR FC byatsinzwe n’umukinnyi mushya Denis Omedi icya Kiyovu Sports cyo cyatsinzwe na Niyo David.

Mu mikino itatu Umunya Uganda Denis Omed amaze gukinira ikipe ya APR FC amaze kuyitsindira ibitego bitatu. 

Uretse ibitego bibiri Omed yatsinze ku mukino wa Kiyovu Sports yari yaratsinze igitego cya penaliti ku mukino APR FC yasezereyemo AS Kigali ku bitego 2-0 mu gikombe cy’Intwari. Umukino wahuje APR FC na Police FC mu gikombe cy’Intwari ho nta gitego Denis Omed yatsinze.

Uretse Denis Omed ukomeje kuba inyenyeri ya APR FC, mu mukino iyi kipe yakinnye na Kiyovu Sports yakinishije n’abandi banyamahanga bayo bashya n’ubwo batatsinze ibitego bakaba baritwaye neza. Abo ni Hakim Kiwanuka nawe ukomoka muri Uganda na Cheik Djibril Ouattra ukomoka muri Brukina Faso.

Ikipe ya AS Kigali nayo yari iri kubyinira ku rukoma nyuma y’uko nayo yabonye amanota atatu ku munsi wa 16 wa shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 nayo ibifashijwemo n’umukinnyi wayo mushya ukina mu kibuga hagati Haruna Niyonzima. Haruna yagiye muri AS Kigali nyuma yo gutandukana na Rayon Sports.

Mu gihe ikipe ya AS Kigali na APR FC zari mu byishimo kubera ko abakinnyi bayo bashya bazifashije kugera ku ntsinzi si ko byagenze ku ikipe ya Rayon Sports na Police FC.

Ntabwo izi kipe zabashije kubona amanota atatu, bivuze ko abakinnyi bashya bazitabye mu nama, Police FC abakinnyi bashya yaguze ni Byiringiro Lague gusa we utaratsinda igitego na kimwe muri iyi kipe kuva yayigeramo.

Mu gihe Police FC itarasogongera ku musaruro mwiza w’umukinnyi wayo mushya ni nako bimeze kuri Rayon Sports kuko ntabwo ibi uburyohe bw’abakinnyi bayo bashya nka Adoulai Jalo, Souleymane Daffe, Assana Nah Inoccent na Biramahire Abedy.

Umukino Rayon Sports yanganyijemo na Musanze FC 2-2 ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Fall Ngagne. Abakinnyi bashya ba rayon Sports babonye amahirwe go gukina ni Biramahire Abedy na Adoulai Jalo. Biramahire niwe wakoze ikosa ryabyaye kufura yatumye Musanze Fc ibona igitego cyabujije Rayon Sports amanota atatu.

Gutsinda umukino ku ikipe ya APR FC na AS Kigali, kugwa miswi ku ikipe ya Rayon Sports na police FC byatumye urutonde rwa shampiyona ruzamo impinduka uretse ko Rayon Sports ariyo ya mbere.

N’ubwo Rayon Sports ari iya mbere, mbere y’umunsi wa 16 wa shampiyona yarushaga APR FC amanota 5, ariko nyuma y’uko inganyije umukino wo ku munsi wa 16 wa shampiyona ni iya mbere ariko yasigeye irusha APR FC amanota atatu. Ikipe ya AS Kigali gutsinda umukino wa Bugesera byayigumishije ku mwanya wa gatatu n’amanota 29.

Police FC yo nyuma yo kunganya na Rutsiro 0-0 yo yatakaje umwanya wa kane kuko wahise ufatwa na Gorilla FC ifite amanota 26, mu gihe Police FC yafashe umwanya wa gatanu n’amanota 24.

Ikipe ya Kiyovu Sports yo nyuma yo gutsindwa na APR FC ku munsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere akomeje kuyoyoka kubera ko iracyari iya nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 17.

Vision FC nayo nyuma yo gutsindwa na Gorolla FC ubu ni iya 15 mu murongo utukura, ifite nayo amanota 12 n’umwenda w’ibitego 8.

   

Mu gihe andi makipe yasogongeye uburyohe ku bakinnyi bashya bayo, Rayon Sports yo yaguye miswi na Musanze habura uyitabara mu ntwaro nshya zayo

Haruna Niyonzima yafashije AS Kigali kubona amanota atatu 

Denis Omed yafashije APR FC kubona amanota atatu imbere ya Kiyovu Sports

Byiringiro Lague mu bakinnyi batari batanga ibyishimo mu ikipe ya Police FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND