Mu mpera z'iki cyumweru kuva tariki ya 8 kugeza kuya 9 Gashyantare, abagabo n'abagore bagera ku 30,000 baturutse mu bihugu birenga 100 bitabiriye ibirori byo kwizihiza akamaro kj’ingabo aho banaciye mu muryango w’impuhwe z’Imana muryango mutagatifu kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero.
Nk’uko byatangajwe na Vatican News, Papa Francis ni we
wayoboye igitambo cya misa ya Yubile ku rwego rw’ingabo, n’ubwo arwaye
bronchite, ashimangira akamaro k'iki gikorwa cyo kuzirikana akazi ingabo zikora
n’ubwitange bwazo.
Papa Francis yaje mu modoka ubwo yari agiye ku kibuga cya Mutagatifu Petero mu misa ya Yubile y'ingabo, abapolisi n'abashinzwe umutekano. Arkiyepiskopi Ravelli, asoma ubutumwa bwa Papa bwo kuri uyu munsi, yashimiye ingabo zitanga ubuzima bwazo zitangira igihugu anashima ubutwari zigaragaza.
Ravelli yasomye mu nyandiko ya papa igira iti: "Mushinzwe gucunga umutekano kandi muri ku isonga mu kurwanya ibyaha ndetse n'ubwoko butandukanye bw'ihohoterwa ribangamira ubuzima bwa sosiyete, ni mwe kandi mugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi, kubungabunga ibidukikije, kurengera abatishoboye no guharanira amahoro."
Ubutumwa nyamukuru bwa Yubile y'ingabo i Roma bwari ukwizihiza ubwitange bw'abasirikare, abapolisi, n'abashinzwe umutekano mu kuzana ibyiringiro n'amahoro ku isi. Ibirori byagaragaje uruhare rukomeye izo ngabo zigira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi hose.
Ravelli kandi yagaragaje ko Yubile y'Ingabo "igamije mbere na mbere kwibutsa amahoro," cyane cyane mu bihugu bikunze kugaragaramo ibikorwa by'ihohoterwa. Yibukije amagambo Papa Fransisiko yavuze, ko abashinzwe umutekano no kubungabunga amahoro bagomba kwitwa abana b'Imana, kandi ko bisaba imbaraga za buri wese mu kubungabunga amahoro.
Ibirori kandi byibukije ubutumwa bw’ingabo, abapolisi, n’abashinzwe umutekano mu kurengera ibihugu, kubungabunga umutekano, kubahiriza amategeko n’ubutabera no kurengera abatishoboye.
TANGA IGITECYEREZO