Kigali

Sam Karenzi yafunguye Radiyo ye yatangiranye ibiganiro bikomeye birimo Urukiko rw'Ikirenga-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/02/2025 15:15
0


Radyio y’Umunyamakuru Sam Karenzi yari imaze iminsi itegerejwe na benshi, yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025.



Mu birori byo gufungura iyi Radiyo yiswe SK FM ivugira kuri 93.9, Sam Karenzi yatanze ikaze avuga ko ari umunsi udasanzwe ndetse avuga ko iyi radiyo ije gutanga umusanzu mu murongo w’iterambere.

Yagize ati: ”Ikaze kuri SK FM 93.9 turabasuhuje cyane hirya no hino aho muri mu gihugu, abanyarwanda bose haba abari mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Ni umunsi udasanzwe.

Ni umunsi w’amateka ku muryango mugari wa SK FM twijeje  abanyarwanda ko SK FM radio nziza, radio y’icyerekezo, radio ije gutanga umusanzu mu gihugu kugira ngo umurongo igihugu cyacu kirimo w’iterambere urusheho kwihuta”. 

Yashimiye u Rwanda ko rutanga ruba abantu bafite ibitekerezo uburyo bwo kubishyira mu bikorwa. Yagize ati: ”Turanezerewe cyane ku bw’uyu munsi turashimira igihugu cyacu cy’u Rwanda;

Turashimira ubuyobozi bukuru bwacu bw’igihugu uhereye kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n'abo bafatanyije bose kuyobora ko dufite igihugu cyiza, dufite igihugu kiri mu murongo mwiza, dufite igihugu giha abantu bafite ubushake, abantu bafite ibitekerezo uburyo bwo kubishyira mu bikorwa”.

Sam Karenzi yavuze ko ari inzozi ze zibaye impamo, ati: “Izi ni inzozi zibaye impamo ku munsi udasanzwe wanjye bwite ndetse n’abavandimwe bose twafatanyije muri uyu mushinga”.

Peacemaker Mbungiramihigo wari uhagarariye Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, yavuze ko kuba  iyi radio nshya yafunguwe ari ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bwa leta ndetse n’abikorera mu guteza imbere itangazamakuru.  

Yagize ati: ”Mu izina rya RGB ni iby’agaciro kuba turi kumwe namwe, ni ikimenyetso  gikomeye cy’ubufatanye bwa leta ndetse n’abikorera mu guteza imbere itangazamakuru. 

Itangazamakuru riha urubuga Abanyarwanda bose ndetse n’abafatanyabikorwa babo kugira ngo batange umusanzu mu kubaka igihugu by'umwihariko kuri radio batangaza amakuru, bigisha kandi bafasha Abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunda kwidagadura."

Mutesi Scovia uyobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, yavuze ko igihe kigeze kugira ngo abakora umwuga w'itangazamakuru nabo babe abashoramari muri wo kugira ngo urusheho kugira agaciro.

Yagize ati: ”Njye nk’umunyamakuru mbere yo kuba umuyobozi wa RMC mfite ibyishimo byinshi kubona umunyamakuru mugenzi wanjye afite radiyo. Ahari harageze ko twe dukora uyu mwuga tuba abashoramari kuri uyu mwuga kugira ngo ugire agaciro.  

Umuntu waje gushaka amafaranga byonyine adafite amahame y’umwuga hari ibiba bitakara. Karenzi rero mu izina rya RMC turagushimiye kubera ko radio ni uburyo bumwe bwiza kuko abantu bakurikira ibitangazamakuru bya radio baracyari imbere. 

Rero kuba ufashe inzira nziza yo kuguma mu mwuga wawe ukavuga ngo ntabwo nkwiye kuba umukozi mu itangazamakuru ahubwo nkwiye kuba umushoramari muri radiyo, ni intambwe nziza kandi nizeye ko uzakomeza ukagera no ku bindi byiciro bitandukanye”.

Radio ya Sam Karenzi itangiranye ibiganiro bine bikomeye bijyanye n'abanyamakuru babikoramo ari byo 'Front Line' kigaruka ku makuru atandukanye arimo aya politike, ubukungu n’umutekano wo mu karere;

Urukiko rw’ikirenga kigaruka ku makuru ya siporo by'umwihariko mu Rwanda, icy’imyidagaduro ndetse n’ikiswe ‘Extra time’ kigaruka ku makuru ya siporo by’umwihariko yo ku mugabane w’Iburayi.

  • Byari ibyishimo ubwo SK FM yafungurwaga ku mugaragaro 



  • Sam Karenzi afungura Radio ye ku mugaragaro 

  • Sam Karenzi urambye mu itangazamakuru yavuze ko gushinga radio ari inzozi zibaye impamo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND